Banki AfDB igiye kuguriza u Rwanda miliyoni 266$ azakoreshwa muby’amashanyarazi

0
69
Amashanyarazi yatangiye kugera mu bice by'icyaro

Banki nyafurika itsura amajyambere AfDB yemereye leta y’u Rwanda inguzanyo ya miliyoni zibarirwa kuri 266 z’amadorali y’Amerika agomba kuzifashishwa mu mishinga yo kugeza amashanyarazi muri rubanda.

Ni inguzanyo igomba gutagwa binyuze mu mushinga wagutse wiswe SEAP 2 ugomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka icumi, by’umwahariko mu Rwanda ukaba waratangiye mu 2013 ukazarangira mu mwaka wa 2022.

Miliyoni 450 z’amadorali y’Amerika niyo agomba gukoreshwa muri uyu mushinga wose, ariko hamaze gukoreshwa miliyoni 184, kuri ubu hakaba hategerejwe izindi miliyoni zirenga 200 z’amadorali y’Amerika nkuko byemezwa n’ubuyobozi bwa Banki ya AfDB.

Aya mafaranga ngo azakoreshwa mu mishinga y’amashanyarazi y’umuyoboro uringaniye ureshya na kilometero 795 ndetse n’ayo ku muyoboro muto wa kilometero 7,317.

Ni mu rwego rwo gufasha leta y’u Rwanda gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu bice by’icyaro nkuko bikubiye muri gahunda ya guverinoma.

Ni mu gihe imibare yerekana ko mu myaka 7 ishize abanyarwanda bakoreshaga amashanyarazi bikubye hafi inshuro 3 kuko bavuye kuri 18% bakaba babarirwa hejuru ya 44% muri uyu mwaka, nubwo intego yari ihari yavugaga ko bagomba kuba barenga 70%

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano