Bank ya AFDB na Canada bagiye kongera imbaraga mu guteza imbere abagore b’Afurika

0
82
Minisitiri ushinzwe iterambere mpuzamahanga muri Canada Marie-Claude Bibeau na Perezida wa banki AFDB

Inkunga ya Canada ihabwa ibihugu by’Afurika ibanje kunyura muri banki nyafurika itsura amajyambere AFDB ngo igiye kongera imbaraga mu bikorwa by’abagore mu rwego rwo kubafasha kuzamura ubukungu bwabo.

Ibi byemejwe na Marie-Claude Bibeau, minisitiri wa Canada ushinzwe iterambere mpuzamahanga ubwo yari mu ruzinduko yagiriye ku kicaro cy’iyi banki I Abidjan muri Cote d’Ivoire muri iki cyumweru.

Uyu mutegetsi yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo inkunga ituruka muri Canada ihabwa Afurika binyuze muri iyi banki ya AFDB ngo nibura 15% igomba gukoreshwa mu bikorwa byo kongerera ubushobozi abagore bo mu bihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo.

Ubusanzwe Canada iza ku mwanya wa 4 mu bihugu bitari ibinyamuryango bitanga inkunga itubutse muri iyi banki nyafurika itsura amajyambere, ndetse ikaza no ku mwanya wa 6 mu bihugu bitera inkunga ikigega nyafurika cy’iterambere ADF.

Uretse kuba Canada ishaka ko guteza imbere abagore b’Afurika, inazasanzwe itera inkunga ibikorwa byo guteza imbere urwego rw’ingufu zitangiza ibidukikije, imiyoborere, umutekano n’amahoro mu bihugu by’Afurika binyuze muri Banki ya AFDB.