Bangkok: Minisitiri w’intebe yatanze ikiganiro mu nama yo kurwanya inzara n’imirire mibi

0
307
Minisitiri w'intebe Edouard Ngirente muri Thailand

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye inama mpuzamahanga iri kubera i Bangkok mu murwa mukuri wa Thailand, iri kwigira hamwe ingingo zigamije guca burundu inzara no kurwanya imirire mibi ku isi yose.

Ni inama yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 ikazarangira kuwa gatanu tariki ya 30 z’uku kwezi kwa 11/2018.

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yagarutse ku buryo butandukanye u Rwanda rukomeje gukoresha mu kurwanya inzara ndetse no guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.

Avuga ko iyi nama ari umwanya mwiza wo guhanahana ibitekerezo mu mugambi wo kurwanya inzara n’imirire mibi muri rubanda ku isi hose.

Urubuga rw’abateguye iyi nama (minisitiri w’intebe aza kwitabira) rwerekana u Rwanda nk’igihugu cyakoze impinduka zikomeye mu bukungu bwacyo myaka ishize.

 

Ibi kandi ngo byagize uruhare mu kugabanya inzara mu banyarwanda kuko imibare yerekana ko mu 2001 abanyarwanda bari bashonje babarirwaga kuri 55% ariko ngo mu 2017 bakagabanuka bakagera kuri 36%.

Iyi mibare y’ishami ry’umuryango w’abibubye ryita ku biribwa n’ubuhinzi FAO (FAOSTAT) kandi yerekana ko mu 2005 abana bangana na 52% bagwingiraga kubera imirire mibi ngo ariko mu 2015 baragabanutse bagera kuri 38%.