Bangkok: Minisitiri w’intebe yitabiriye inama yiga ku bibazo by’inzara n’imirire mibi

0
246
Minisitiri w'intebe Edouard Ngirente ari mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda. Ifoto: ububiko bwa interineti

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente aritabira inama mpuzamahanga ibera I Bangkok mu murwa mukuri wa Thailand, igiye kwiga ku ngingo zigamije guca burundu inzara no kurwanya imirire mibi ku isi yose.

Ni inama itangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 ikazarangira kuwa gatanu tariki ya 30 z’uku kwezi kwa 11/2018.

Biteganijwe ko bwana Ngirente aza gusangiza abitabiriye iyi nama aho u Rwanda rugeze muri gahunda ya 2025 yo kurwanya inzara ndetse no guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.

Urubuga rw’abateguye iyi nama (minisitiri w’intebe aza kwitabira) rwerekana u Rwanda nk’igihugu cyakoze impinduka zikomeye mu bukungu bwacyo myaka ishize.

Ni impinduka ngo zishingiye mu gushyira imbaraga mu bikorera n’abashoramari.

Ibi bikaba ari bimwe ngo mu byatumye u Rwanda rushyirwa mu bihugu by’Afurika byoroshye gukoreramo ubucuruzi no gushoramo imari.

Ibi kandi ngo byagize uruhare mu kugabanya inzara mu banyarwanda kuko imibare yerekana ko mu 2001 abanyarwanda bari bashonje babarirwaga kuri 55% ariko ngo mu 2017 bakagabanuka bakagera kuri 36%.

Iyi mibare y’ishami ry’umuryango w’abibubye ryita ku biribwa n’ubuhinzi FAO (FAOSTAT) kandi yerekana ko mu 2005 abana bangana na 52% bagwingiraga kubera imirire mibi ngo ariko mu 2015 baragabanutse bagera kuri 38%.