Ballon d’Or: Messi yahaye amahirwe Neymar kurusha Christiano Ronaldo

0
2405
Iburyo ugana ibumoso: Neymar, Christiano na Messi

Mu myaka icumi ishize Ballon d’Or yagiye yiharirwa na Christiano Ronaldo na Lionel Messi aho ndetse bombi bamaze kwibikaho Ballon d’Or 5 buri umwe.

Mu kiganiro Lionel Messi yagiranye n’ikinyamakuru kitwa world soccer magazine yabajijwe abakinnyi 3 abona bazatwara umupira wa zahabu uyu mwaka wa 2018, maze nawe nta kuzuyaza asubiza ko ari Jr Neymar, Luis Suarez na Mbappe.

Yagize ati: ”Kuri ubu hariho abakinnyi bakomeye ndetse bashobora kwegukana Ballon d’Or, mu myaka ishize hariho abakinnyi babiri gusa, ariko ubu abakinnyi nka Neymar, Kylian Mbappe, ndetse na Luis Suarez bashobora kuyihatanira.”

Aya magambo ya Lionel Messi akaba yateye benshi mu bakurikiranira hafi ibya ruhago kwibaza impamvu ativuze cyangwa ngo avuge Cristiano Ronaldo.

Hari n’abatangiye kwemeza ko uyu mukinnyi nawe ubwe ko yaba amaze kubona ko igihe cyegereje ngo amanike inkweto ave mu kibuga cyane ko ngo nyuma y’igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu kwa 6 muri uyu mwaka ngo ashobora kuzasera ruhago.

Lionel Messi yavuze aya magambo mbere y’uko ku mugoroba wo kuri uyu  wa 3 hategerejwe umukino w’irya nkurye, uza guhuza umwe mubo Lionel Messi yahaye amahirwe yo kwegukana Ballon d’or ariwe ‘Neymar’ na mukeba we Christiano Ronaldo.

Ni umukino uza guhuza Paris Saint Germain ya Neymar na Real Madrid ya Christian Ronaldo kuri uyu mugoroba I saa tatu n’igice ku isaha yo mu Rwanda, mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ‘UCL’