Bakame yahariye Pierrot k’ubukapitene ngo Rayon ikunde itsinde LLBA – Amafoto

3
3162
Umutoza Karekezi ari gukora ibishoboka byose ngo basezerere LLB

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje ko n’ubwo yambuwe igitambaro cy’ubukapitene ntacyo bimutwaye ahubwo ko gusimburwa ari Pierrot ari iturufu yo gutsinda LLBA kuri uyu wa gatatu.

Uyu mukino Rayon Sports izakina na  LLBA ni uwo kwishyura wa champions league, ubanza LLB yari yabashije kunganyiriza I Kigali na Rayon Sports.

Ndayishimiye Eric  Bakame usanzwe ari kapitene wayo ntabwo ariwe uzaba ari kapitene kuri uyu mukino kuko izi nshingano yamaze kuzamburwa zigahabwa Kwizera Pierrot umukinnyi w’umurundi ukina hagati muri iyi kipe, ngo bakunde batsinde.

Pierrot niwe ugomba kuba kapeteni wa Rayon iza kwerekeza i Burundi kuri uyu wa gatatu

Nyuma  y’imyitozo  yo kuri uyu wa mbere, Bakame yavuze ko ibi ntacyo bimutwaye kuko ngo babikoze nk’iturufu yo gutsinda Abarundi.

Ati : « Ni ibintu twaganiriye hagati yacu kugirango dutere akanyabugabo  abakinnyi b’Abarundi kuko bazaba bari iwabo ni ibintu byiza bigomba kongerera ingufu abakinnyi bacu kandi ku giti cyange nta kintu bintwaye. Ibi twabikoze kugirango duhe icyubahiro Pierrot mu gihugu cye twebwe igishoboka cyose twagikora ariko tugatsinda»

Bakame yemeye gutanga igitambaro cy’ubukapiteni agiha Pierrot

Bakame avuga ko bizeye kuzatsinda ngo kuko kuva na cyera Rayon Sports izwi nk’ikora ibyiza hanze y’igihugu. Ati: “Tumeze neza umugambi ni umwe muri Rayon Sports,  Kuva nacyera tuzi ko ariyo ijya ikora ibintu byiza hanze y’igihugu.  Ikipe yose yaba abakinnyi bagenzi bange yaba nange kugiti cyange twizeye intsinzi kandi twijeje abafana kuzaza kutwakira ku kibuga bishimye”.

Umutoza wungirije muri Rayon Sports ushinzwe  kongerera infu abakinnyi  Romami Marcel  avuga ko ikipe ya LLBA bazayisatira kuva ku munota wa mbere kugeza ku munota wa 90.

Ati: “Urebye amakuru dufite ni uko batwiteguye ariko natwe turabiteguye gusa ni twebwe dufite igitutu kuko tugiye gushaka ibitego, nabo nibyo barashaka gutsinda, ariko twebwe sisiteme tumaze iminsi twigisha abakinnyi bacu tuzasatira kuva ku munota wa mbere kugeza ku munota wa 90″.

Diarra agomba kwigaragaza ngo kuko ubushize atabashije gukina nkuko yabyifuzaga

Umukino ubanza aya makipe yombo yanganyije igitego kimwe kuri kimwe kuri sitade Amahoro ibi binaha amahirwe menshi LLBA kuko yitwaye neza hanze.

Ikipe ya Rayon Sports izahaguruka mu  Rwanda ejo kuwa kabiri saa kumi ku kibuga cy’indege i Kanombe, gusa ejo mu gitondo izabanza gukorera imyitozo ku kibuga cya FERWAFA mbere yo guhaguruka.

Andi mafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa mbere:

Djabel Manishimwe nawe ategerejweho byinshi kuri uyu mukino
Yanick Mukunzi nawe yakaniye ngo agomba gusezerera abarundi
Shassir umwe mu bakinnyi bakomoka i Burundi bagomba kwifashishwa mu gusezerera bagenzi babo
Sefu nawe ati: “LLB naho izaducikira”
Bakame nubwo yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni ngo ntacyo bimubwiye kuko icyo akeneye n’itsinzi

3 Ibitekerezo

Comments are closed.