Bakame ashobora kudakina umukino wa Mamelodi Sundowns

0
1929

Umunyezamu wa mbere w’ikipe ya Rayon Sports akaba na kapitene wayo  Ndayishimiye Eric Bakame, avuga ko atewe ubwoba n’imvune y’inyama zo kwitako yaraye agize ku mukino wabahuje na Marines FC.

Bakame yavunitse ku munota wa 80 w’umukino ndetse ahita asimbuzwa na Ndayisenga Kassim usanzwe ari umuzamu wa 2 w’iyi kipe.

Nyuma y’uyu mukino, Bakame yavuze ko iyi mvune y’inyama zo ku  itako ngo yari ayimaranye iminsi ariko ngo ntabwo yarazi ko bikomeye.

Ati: ”Mu minsi yashize nibwo byari bihari ariko ntabwo byari bikomeye cyane. Uyu munsi nibwo byabyutse, uko ndi kwiyumva kugeza aka kanya, nganiriye na  muganga ambwiye ko umuti ari barafu,  arambwiye ko  icyiza ari uko bitararenza urugero, ambwiye ko ntakomeza guhatiriza .”

Avuga ko imvune yo mu rutugu yagiraga yorohewe n’ubwo itarakira neza gusa ngo siyo imuhangayikishije ahubwo afite ubwoba bw’iyi yaraye agize.

Ati: ”Ubungubu ikimpangayikishije ni iyi mvune y’inyama zo ku itako. Iyi ishobora kuba yantera ubwoba kuko bakunze kuyirwara nibo bakunze kuvuga ngo ni ahantu habi… muganga nawe yambwiye ko ari ahantu ho kwitondera.”

Bakame avuga ko imvune ye yaje mbere y’umukino ariko akihangana gusa ngo yayigize ku mukino wa Mamelodi Sundowns ariko ngo yumva bidakomeye.

Iyi mvune Bakame yagize isa n’iyi Mugisha Francois Master bakinana, nawe yari amaze iminsi yaravunitse nk’uku, amara amezi 4 hanze y’ikibuga adakina.