Arusha: Perezida Kagame yitabiriye inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC

0
190
Perezida Kagame aganira na Magufuli wa Tanzania, hirya yabo hari Museveni wa Uganda. Aha bari mu nama iheruka kubahuriza hamwe. Ifoto: interineti

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 01/02 (k’umunsi mukuru w’intwari z’u Rwanda), Perezida Paul Kagame nibwo yageze i Arusha muri Tanzania aho yitabiriye inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Ni inama igomba kurangira yicaje u Rwanda na Perezida Kagame mu ntebe y’ubutegetsi bw’uyu muryango, nkuko byemezwa n’urubuga rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC ibaye mu gihe abacuruzi bakorera muri ibi bihugu batakambira abategetsi gukuraho burundu imbogamizi zikomeje kubangamira ubucuruzi bwabo muri aka karere.

Zimwe mu mbogamizi ziri ku isonga mu kubangamira aba bacuruzi ngo harimo kuba ibihugu bimwe na bimwe byo muri aka karere bitarumva kimwe ingingo zigamije gukuraho imisoro ku bicuruzwa biva mu gihugu kimwe byinjira mu kindi.

Indi ngingo itavugwaho rumwe hagati y’ibi bihugu ngo ni irebana no guhuza politiki zirebana n’imisoro, ubwikorezi ndetse n’ibiciro by’itumanaho.

Biteganijwe ko aba bakuru b’ibihugu kandi baza no kuganira kubyerekeranye n’umushinga wo gushyiraho ifaranga rimwe rigomba kujya rikoreshwa mu bihugu byose byo muri EAC.

Iyi nama ibaye mu gihe, imaze kwimurirwa amatariki inshuri zigera kuri 2, bitewe n’ibihugu bimwe na bimwe byakunze kutitabira ubutumire ndetse ntibinohereze intumwa zabyo bigatuma zisubikwa.

Mu nama nk’iyi iheruka gusubikwa mu kwa 11/2018, Uburundi nibwo bwabiteye kuko ntanumwa yabwo bwari bwohereje, ariko amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko noneho Perezida Nkurunziza w’u Burundi yohereje icyegera cye ngo kimuhagarariye muri iyi nama.