Arsenal yasohoye urutonde rw’abatoza 5 bazavamo umwe uzasimbura Arsene Wenger

0
2479
Arsene Wenger yarasezeye, kuri ubu Arsenal iri gushaka umutoza uzamusimbura

Mikel Arteta na Patrick  Vieira bahoze bakinira Arsenal bashyizwe ku rutonde rwa nyuma rw’abatoza 5 bazakurwamo umutoza  mushya ugomba gusimbura Arsene Wenger wamaze gusezererwa muri iyi kipe.

Abandi batoza batatu bari kuri uru rutonde ni Umutaliyani utoza Juventus Massimilano Allegri, Joachim Low umudage utoza ikipe y’igihugu y’Ubudage ndetse na Luis Enrique umunya Esipanye wahoze atoza FC Barcelona.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byanditse ko Stan Kroenke umunyamigabane wa mbere muri iyi kipe atarafata icyemezo kuri aba batanu ngo havemo umwe uzasimbura Wenger.

Gusa ngo abasigaye bose barahuriza ko umusimbura wa Arsene Wenger yaba umunya Esipanye Luis Enrique gusa ngo miliyoni 15 z’amapawundi abaca nk’umushahara ku mwaka uwaba ariwo wabaye imbogamizi.

Gusa bavuga ko igihe byaba bidakunze kuri Enrique amahirwe yahabwa Umudage Joachim Low wazahita atangira akazi akiva mu gikombe cy’Isi hamwe n’igihugu cye cy’Ubudage.

Massimilano Allegri utoza Juventus niwe wabanje guhabwa amahirwe.

Mikel Arteta na Patrick  Vieira bahoze bakinira iyi kipe nabo bashyizwe kuri uru rutonde ndetse hari n’abavuga ko bashobora kuvamo uhabwa aka kazi kuko badahenze ukurikije politike ya Arsenal yo gushaka umutoza udahenze.

Arsenal itangaza ko umutoza uzasimbura Arsene Wenger azaba yamaze kwemezwa mbere y’igikombe cy’Isi kizatangira mu kwezi gutaha kwa 6.

Sangiza