Arsenal FC igiye gutanga amahirwe ku bakunzi bayo yo kuza gusura u Rwanda ntakiguzi

0
782
Abifuza aya mahirwe banyura ku rubuga rwemewe rwa Arsenal FC

Mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, ku itariki 22/01/2019, ikipe y’umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere mu Bwongereza, Arsenal FC izakoresha amarushanwa agomba gutanga amahirwe ku bakunzi b’iyi kipe batuye ku mugabane w’Uburayo kuza gusura u Rwanda.

Ni amarushanwa yiswe ‘Champion Challenge’ akazabera ku kibuga cy’imyitozo cya Arsenal FC  giherereye i Londre mu Bwongereza kuva kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.

Ubuyobozi bw’iyi kipe y’umupira (inasanzwe ifitanye amasezerano n’u Rwanda yo kurwamamaza binyuze mu kirango cya Visit Rwanda) bwemeza ko aya marushanwa azaba agizwe no kurushanwa mu myitozo y’umubiri ndetse n’imitekerereze.

Igihembo kizahangwa abarushije abandi ngo harimo guhabwa itike y’indege yerekeza mu Rwanda (kugenda no kugaruka), kwishyurirwa icumbi ndetse no guhabwa serivise zo gutemberezwa igihugu mu bice nyaburanga by’ingenzi bikigize.

Soma byinshi kuri aya marushanwa: https://www.arsenal.com/news/win-8-day-all-inclusive-trip-rwanda

Ibi bikaba bishoboka ko ari imwe mu ngingo zikubiye mu masezerano aherutse gushyirwaho umukono hagati y’ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere RDB ndetse n’iyi kipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal FC yo mu Bwongereza.

Ni amasezerano yashyizweho umukono mu mwaka ushize wa 2018, akaba agomba kuzamara imyaka 3 aho u Rwanda ngo byarutwaye akayabo ka miliyoni zirenga 30 z’amapawundi (miliyari zirenga 30 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ikindi abanyarwanda bategereje gikubiye muri aya masezerano, ni uko abakinnyi bakomeye b’ibyamamare muri Arsenal FC ndetse n’abatoza babo ngo bagomba kuzaza mu Rwanda nubwo igihe bazazira cyo cyitaramenyekana neza kugeza ubu.