Argentina: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ibihugu bikungahaye kurusha ibindi ku isi ‘G20’

0
117
Perezida Kagame yageze muri Argentina kuri uyu wa kane mbere y'umunsi umwe ngo inama ya G20 itangire ku mugaragaro

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akaba ari nawe ukuriye umuryango w’Afurika yunze ubumwe (African Union) yitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku isi byibumbiye mucyo bise G20.

Ni inama iri kubera I Buenos Aires muri Argentina muri Amerika y’amajyepfo.

Biteganijwe ko perezida Kagame aza gutanga ikiganiro kiza kwibanda cyane mu gushyira imbere umuturage hakoreshejwe ikoranabuhanga, guhimba imirimo mu rubyiruko ndetse no kongerera imbaraga abagore.

Mbere y’uko iyi nama itangizwa ku mugaragaro, umukuru w’u Rwanda yagiranye ibiganiro byihariye na perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika Yepfo ndetse na Macky Sall wa Senegal.

Uretse u Rwanda rwitabiriye iyi nama nk’igihugu kitari ikinyamuryango wa G20, hari kandi Singapore, Senegal ndetse na Jamaica nabyo byatumiwe muri iyi nama nk’ibihugu biyoboye imiryango y’ubukungu mu bice by’imigane bibarizwamo.

U Rwanda ruyoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe, Singapore ikaba nayo iyoboye ishyirahamwe ry’ibihugu byo muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba.

Ni mu gihe Senegal ikuriye umuryango w’ubufatanye bw’Afurika mu iterambere, mu gihe Jamaica nayo iyoboye umuryango w’ubukungu uhuriweho n’bihugu bya Carayibe.