Areruya Joseph ugiye gukinira ikipe nshya i Burayi, yavuzweho byinshi bitari bizwi

0
2021
Areruya Joseph yitezweho umusaruro

Umutoza w’Umufaransa, Andy Flickinger wa Delko–Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa yavuze imyato Areruya Joseph, Umunyarwanda wamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira iyo kipe y’ababigize umwuga.

Kuwa 11 Werurwe 2018 ni bwo ikipe ya Delko–Marseille Provence KTM, ibicishije ku rukuta rwayo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yatangaje ku mugaragaro ko yamaze gusinyisha Umukinnyi mushya, uyu akaba Umunyarwanda Areruya Joseph, umwe mu Banyafurika beza kandi bakiri bato.

Areruya yegukanye Tour Du Rwanda na La Tropicale Amissa Bongo ziheruka

Aganira na Velo News, Umutoza Andy Flickinger yemeza ko Areruya Joseph hari byinshi arusha abandi bakinnyi b’ibihangange basanzwe bitabira amarushanwa akomeye, bityo ikipe ye ikaba izamwungukamo byinshi mu gihe cy’imyaka ibiri bagiye kumarana.

Uwo mutoza yatangaje ko yari yarabengutswe Areruya Joseph nyuma y’aho yegukanye agace kamwe muri Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23, agira amahirwe yo guhura na we imbonankubone muri La Tropicale Amissa Bongo 2018 muri Gabon.

Uyu mutoza avuga ko yatangajwe n’imbaraga, ubuhanga bwa Areruya Joseph byatumye yegukana iryo rushanwa hamwe n’ikipe y’u Rwanda, nyamara yari ahanganye n’amakipe y’ibihangange anasanzwe akina amarushanwa yo ku rwego rwa mbere ku Isi (World Tour) nka Direct Energie, Delko na Wilier-Triestina.

Umutoza Andy Flickinger yakomej agira ati “Twahuriye muri Gabon, mbona ahigitse amakipe akomeye y’ababigize umwuga. Twabonye uyu musore ukiri muto ari umukinnyi mwiza kandi ukomeye.

Yakomeje amuvuga imyato, ati «Afite impano yihariye n’ibihangange byinshi ku isi bidafite. Ni umuhanga mu mpande zose. Arihuta cyane muri ‘sprint’ kandi no mu misozi azi guterera. Twizeye ko azadufasha mu gihe azamara mu ikipe yacu.”

Areruya Joseph yari amaze umwaka umwe muri Dimension Data for Qhubeka Continental, yamufashije kuzamura urwego rwe akabasha kwegukana agace kamwe muri Giro d’Italia U23, yegukana Tour du Rwanda 2017, atwara La tropicale Amissa Bongo 2018.

Uyu munyarwanda wigiye umukino w’amagare mu ishuri rya Adrien Niyonshuti (Adrien Niyonshuti Cycling Academy) i Rwamagana agakurira muri les Amis Sportifs yanegukanye Tour de l’Espoir 2018, aba uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona ya Afurika, ibigwi bye bikaba byaramushyize ku mwanya wa mbere muri Afurika.

Areruya Joseph ni umukinnyi utanga ikizere mu bakiri bato

Areruya Joseph azerekeza mu ikipe ya Delko-Marseille mu Bufaransa muri Mata uyu mwaka, muri iyo kipe akazaba asangamo abandi bakinnyi batandatu (6) b’Abafaransa, batatu (3) b’abanya-Espagne, Abataliyani babiri (2), Umunya- Nouvelle-Zélande umwe, Umunya-Colombia umwe n’umunya- Latvia umwe.

Umukino wo gusiganwa ku magare by’umwuga ugira ibyiciro bitatu by’amakipe akina hirya no hino ku isi yemewe n’impuzamashyirahamwe yawo ku isi ‘UCI’(Union Cycliste Internationale). Ikiciro cya mbere kibamo  amakipe 18 akomeye kurusha andi ku isi bakita ‘World Tour Team’.

Ikiciro cya kabiri kitwa ‘UCI Professional Continental teams’ kibamo amakipe 27 na yo akomeye kuko ajya muri iki cyiciro ari uko afite umuterankunga uzwi kandi wagaragaje urutonde rw’abakinnyi 14 n’abatoza babiri bafite amasezerano yemewe n’amategeko.

U Rwanda kugeza ubu nta mukinnyi rwari rufite ukina mu makipe ari muri ibi byiciro bibiri bibanza kuko Areruya Joseph na Mugisha Samuel bakinanaga muri Team Dimension Data U23 na Adrien Niyonshuti wa Sampada Cycling Team aya makipe yabo ari mu cyiciro cya gatatu bita ‘Continental teams’, kibamo amakipe 176 ku isi.