APR yabonye itike yo kuzahura na ‘AC Djoliba’ bidasubirwaho

0
347
Ombalenga ahanganye n'umukinnyi wa Anse Reunion mu mukino ubanza

Umukino wahuje ikipe ya APR FC na Anse Reunion urangiye APR FC yongeye gutsinda 2-1 bituma APR FC ibona tike yo gukomeza mu kindi  cyiciro bidasubirwaho.

Uyu wari umukino wo kwishyura waberaga mu gihugu cya Seychelles ikipe ya Anse Reunion niyo yafunguye amazamu mu gice cya mbere.

Gusa APR FC  yaje kukishyura  gitsinzwe na Rugwiro Herve, APR FC yari yarushije Anse  Reunion mu mukino ubanza no kuri uyu munsi yakomeje kuyirusha.

Byanatumye Bigirimana Issa atsinda igitego cya kabiri cyanarangije umukino, impande zombi zitandukana ku ntsinzi ya APR FC y’ibitego 2 kuri kimwe.

Ibi bivuze ko APR FC ikomeje mu cyiciro gikurikiraho ku giteranyo cy’ibitego 6 kuri kimwe mu mikino yombi.

Mu cyiciro gikurikiraho APR FC izahura na AC Djoliba yo mu gihugu cya Mali.

Sangiza