APR FC yatsinzwe na AS Djoliba 1-0

0
991
APR FC

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo yihagazeho imbere ya Djoliba, itsindirwa igitego 1-0 kuri Stade Modibo Keita i Bamako muri Mali.

Wari umukino APR FC yagiye ishaka gutsinda, dore ko yari ifite amakuru y’uko Djoliba ari ikipe ikomeye ariko ikaba imaze amezi 5 idakina amarushanwa nyuma yo guhagarikwa kwa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Mali.

Icyakora, icyizere cyabaye nk’ikiraza amasinde ubwo umusifuzi yahaga penaliti Djoliba mu minota ya mbere, maze Kimenyi Yves abyitwaramo neza ayikuramo.

APR FC yaje kongera kugaruka mu mukino, ikina isatira bitunguranye ariko ikarushaho kurinda izamu ryayo.

Ibyo byatumye igice cya mbere kirangira ari 0-0, maze igice cya kabiri kigitangira, Djoliba iza isa n’iyariye karungu, ihita isatira n’ingoga, bituma yinjiza igitego ku munota wa kabiri gusa, ubwo wari uwa 47 w’umukino.

APR FC yahise ijya ku gitutu ngo itinjizwa ikindi gitego ari na ko igerageza kwishyura, ariko bikaba iby’ubusa.

Kurinda izamu ryayo byayihiriye, umukino urinda urangira bikiri igitego 1-0, Djoliba iba yegukanye impamba benshi bemeza ko idahagije ku buryo ishobora kuba nka yayindi bajya barira mu nzira, dore ngo ‘impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi’.

APR FC igomba guhita igaruka i Kigali ngo ikomeze kwitegura umukino wo kwishyura izakiramo Djoliba mu cyumweru gitaha.

Ikipe izabasha gukomeza nyuma y’uwo mukino, izahita ijya mu mikino y’amatsinda ifatwa nka 1/4 cy’irangiza muri Total CAF Confederation Cup, mu gihe izaba yatsinzwe yo izahita isezererwa mu marushanwa nyafurika.

Sangiza