APR FC yatsinze Sunrise FC ikura Rayon Sports ku mwanya wa mbere byagateganyo

0
1556
APR FC na Sunrise FC, mu kibuga kuri stade yiswe MABATI

Wari umunsi wa 16, ari na wow a mbere mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Azam Rwanda Premier League, aho Sunrise FC yari yakiriye APR FC ku kibuga cyiswe Stade Mabati mu Karere ka Nyagatare.

Watangiye Sunrise FC yihagazeho ndetse inasatira cyane APR FC, ku buryo byanatumye umusifuzi ajya yibeshya ku dukosa tumwe na tumwe, nk’aho Umukinnyi wa Sunrise yazamukanaga umupira akinjira mu rubuga rw’amahina maze Omborenga Fitina akamubuza gutsinda igitego mu buryo bamwe bavugaga ko yashoboraga kuba penaliti n’ikarita y’umutuku.

Icyakora APR FC yakomeje kwihagararaho, igasatira ari na ko iyobora umukino nk’ikipe nkuru, gusa amahirwe make yabonye yashoboraga kubyaza igitego yose yapfuye ubusa, igice cya mbere kirinda kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri na cyo nta byinshi cyagaragaje mu ntangiriro, ku buryo byategereje umunota wa 72 ngo Issa Bigirimana wari wagiyemo asimbuye, yinjize igitego cya mbere cya APR FC.

Mu gihe bari bakibyina intsinzi ari na ko Sunrise FC irwana no wkishyura, Iranzi Jean Claude yaje kwiba umugono atera ishoti ryabyaye igitego cya kabiri ku munota wa 75, maze icyizere cy’iyo kipe y’Intara y’Iburasirazuba kirayoyoka.

Gusa yakomeje gushakisha uburyo yakwishyura mu minota 15 yari isigaye ariko biba iby’ubusa, umukino urangira ari ibitego 2-0.

APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 31, igakurikirwa na Rayon Sports ifite 30, ikagira n’umukino w’ikirarane igomba gukina na AS Kigali ya gatatu n’amanota 28.

Uko imikino y’umunsi wa 16 yagenze:

Sunrise FC 0-2 APR FC

Marines FC 2-2 Miroplast FC

Espoir FC 1-1 Gicumbi FC

Mukura VS 4-0 Kirehe FC

Amagaju FC 0-1 Bugesera FC

Musanze FC 2-1 SC Kiyovu Sports

Police FC vs Etincelles FC (warimuwe kubera imvura)

Sangiza