APR FC iriteguye, intego ni ugutsinda Rayon Sports: Jimmy Mulisa

0
698
Jimmy Mulisa ari kumwe na Didier Bizimana

Umutoza wungirije muri APR FC, Jimmy Mulisa yavuze ko abakinnyi babo bose bameze neza kandi ko bari kwitegura ngo batsinze  Rayon Sports ibintu babona nk’urufunguzo rwo gutwara igikombe cya shampiyona

Kuri uyu wa gatanu nibwo uyu mukino uzaba kuri sitade Amahoro, ni umukino ukomeye uhuza amakipe ahanganye  nk’uko umutoza Jimmy Mulisa abivuga gusa ngo biteguye kuwutsinda.

Ati: ”Iyi ni derby bitewe n’uko tuwuteguye abafana baba bashaka ko utsinda natwe turi kwitegura intego n’ugutsinda kandi tuyitsinze byaduha amahirwe yo gutwara igikombe. Abakinnyi bacu bose bameze neza bariteguye intego ni ugutsinda uyu mukino”.

Jimmy Mulisa avuga ko ibibazo Rayon Sports imazemo iminsi batabyitayeho bo ngo icyo bashyize imbere ni uguzosa intego bihaye yo gutwara igikombe.

Ati: ”Ibibazo byabo nta mpamvu yo kubibwira abakinnyi baba babizi, umwaka ushize twabuze igikombe cya shampiyona ubu intego twashyize imbere n’ukugitwara dutsinze Rayon Sports byadufasha”.

Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi, APR FC yatsinze igitego kimwe ku busa cya Muhadjir Hakizimana mu mukino ubanza muri shampiyona.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano