Apple yakuye ku isoko apps zirenga ibihumbi 25 zakinishwaga urusimbi mu Bushinwa

0
509
Apple yakuye ku isoko ry'ubushinwa amapps yakoreshwa mu mikino y'amahirwe n'urusimbi

Uruganda rw’abanyamerika rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Apple rwamaze gufata umwanzuro wo gukura ku isoko ry’Ubushinwa ama-apps yose akoreshwa mu mikino y’amahirwe ndetse n’urusimbi.

Ni nyuma y’uko televiziyo y’igihugu mu Bushinwa CCTV itangaje amakuru ashinja Apple kudakora ubugenzuzi buhagije mu bucuruzi bwarwo bw’ama-apps atemewe n’amategeko.

Urubuga rwa BBC rwanditse ko aya makuru ariyo yatumye uruganda rwa Apple rwihutira gufata umwanzuro wo gukura ku isoko ay’ama-apps arenga ibihumbu 25 yacuruzwaga mu Bushinwa akoreshwa mu mikino y’amahirwe cyangwa se mu rusimbi.

Ubusanzwe ngo uruganda rwa Apple rucuruza apps zirenga miliyoni 1.8 mu Bushinwa.

Amategeko agenga ubu bucuruzi muri iki gihugu, ntabwo yemera ko hacuruzwa apps zikoreshwa mu mikino y’amahirwe cyangwa se mu rusimbi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’uruganda rwa Apple, rivuga ko bakuye ku isoko izi apps zitemewe n’amategeko ndetse ngo barakomeza gukora ibishoboka byose birinde ko hari n’izindi nshya zagaruka ku isoko.