USA yongeye gushyiraho imisoro y’umurengera ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa

0
115
Ubushinwa ni igihugu gikomeye mu bucuruzi kuko gikungahaye mu nganda. Ifoto: BBC

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikomeje gushyiraho imisoro y’umurengera ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa byinjira muri Amerika, ibintu bikomeje no gukaza intambara y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi.

Kuri ubu ikiri kuvugwa cyane ni imisoro mishya ifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari y’Amerika yashyizweho n’ubutegetsi bukuriwe na Donald Trump, imisoro ireba ibicuruzwa bigera hafi ku bihumbi 6.

Ibikapu byo gutwara mu ntoki, umuceri n’imyenda biri mu bizasoreshwa, ariko ibicuruzwa birimo nk’amasaha ahenze n’intebe ndende byari byitezwe ko nabyo biri ku rutonde rw’ibyongerewe imisoro ariko ntabirimo.

Urubuga rwa BBC rwanditse ko iki kiciro ngo aricyo kinini kurusha ibindi byose mu misoro Amerika yakunze gushyiriraho Ubushinwa.

Byitezwe ko iyi misoro itangira gusoreshwa guhera ku itariki ya 24 z’uku kwezi kwa cyenda muri uyu mwaka wa 2018.

Ikindi ngo ni uko izatangirira ku gipimo cya 10% igakomeza yongerwa kugera ku gipimo cya 25% guhera mu ntangiriro y’umwaka utaha wa 2019.

Hari ibiganiro by’imishyikirano bivugwa ko bishobora gukorwa n’impande zombi muri iyi minsi mu rwego rwo guhosha iyi ntambara y’ubucuruzi ikomeje gushyamiranya Amerika n’Ubushinwa, ibihugu biri ku isonga mu bikungahaye ku isi.

Sangiza