Amerika igiye kongera kuzamura imisoro y’ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa

0
84
Ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa byinjira muri Amerika bigiye kongererwa imisoro

Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe z’Amerika yongeye kuburira leta y’Ubushinwa ko ashobora kongera imisoro ku bicuruzwa by’ubushinwa byinjira muri USA.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ikorera muri Amerika CBS, bwana Trump yashimangiye ko bashobora kongerera imisoro ibindi bicuruzwa by’Ubushinwa mu gihe cyose ngo batarakora ibiganiro by’imishyikirano n’ubutegetsi bwa Beijing muby’ubucuruzi.

Donald Trump yasobanuye ko yifuza ko abashinwa bafungura isoko ryabo ngo nkuko isoko ry’Amerika rifunguye ku bicuruzwa bituruka mu bushinwa.

Urubuga rwa BBC rwanditse ko leta zunze ubumwe z’Amerika zimaze kuzamura imisoro ku bicuruzwa bibarirwa agaciro ka miliyari 250 z’amadorali y’Amerika kuva intambara y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi itangiye.

Leta y’Amerika kandi yemeza ko ibi bikorwa byo kuzamura iyi misoro ngo bizakomeza mu gihe cyose ntagikozwe ngo ubucuruzi buhuza impande zombi buvugururwe.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF nacyo giherutse kuburira ibi bihugu byombi (binakungahe kurusha ibindi ku isi) ko niba bikomeje gushyamirana mu ntambara y’ubucuruzi ngo bizagira ingaruka mbi mu bukungu bwabyo n’ubw’isi yose muri rusange.