Ambasaderi w’Ubuyapani yavuze ku ishoramari ry’abayapani mu isabukuru y’umwami Akihito

0
564
Ambasaderi w'ubuyapani atanga ikaze mu muhango wabereyre mu rugo rwe i Nyarutarama. Ifoto: Daniel Sabiti

Ishoramari ry’abayapani mu Rwanda riri kwiyongera cyane nyuma mu myaka ibiri ishize nkuko byemezwa na ambasaderi Takayuki Mayishita uhagarariye u Buyapani mu Rwanda.

Iri shoramari ngo iryinshi ryiganje mu bikorwa by’urwego mpuzamahanga rw’abayapani rushinzwe iby’ubuhahirane (Japan International Cooperation Agency – JICA).

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na ambasaderi w’Ubuyapani ubwo habaga umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 85 y’umwami w’ubuyapani Akihito.

Ambasaderi Mayishita w’Ubuyapani mu Rwanda avuga ijambo muri uyu muhango: Ifoto: ambasade y’ubuyapani

Ambasaderi Takayuki Mayishita asobanura ko umubano w’u Rwanda n’Ubuyapani uhagaze neza mu byiciro bitandanye by’umwahariko mu bukungu, ubucuruzi ndetse n’imikino.

Bwana Mayishita kandi agaragaza ko nyuma y’uruzinduko rw’itsinda ry’abashoramari b’abayapani 57 baherutse gukorera mu Rwanda mu kwezi kwa 7 muri uyu mwaka, ngo ubucuruzi bw’abayapani bwariyongereye mu Rwanda buva kuri 7 bugera kuri 20.

Iri tsinda riherutse mu Rwanda ryari ririmo bamwe mu bahagarariye inganda zikomeye nka Toyota Tsusho, Hitachi High-Tech Group, Mitsubishi, Toshiba Africa, JETRO na Fujita…

Ambasaderi Mayishita asobanura kandi ko uretse aba bashoramari bamaze kuzana ibikorwa byabo mu Rwanda ngo hari n’abandi batari bake bakomeje kubaza amakuru ku Rwanda nabo bateganya kuzana ishoramari ryabo muri iki gihugu mu bihe bidanze.

  • Ibijyanye n’isabukuru y’umwami w’ubuyapani

Uyu muhango wijihirijwe i Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11/12/2018 mu rugo rw’ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda bwana Takayuki Mayishita.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu barenga 100 biganjemo abadipolomate, abanyepolitiki, abashoramari ndetse n’abakozi b’ibigo bifitanye umubano mwiza na leta y’Ubuyapani.

Umunyamabanga uhoraho muri MINAFET niwe wari uhagarariye guverinoma y’u Rwanda muri uyu muhango. Aha yarimo yifurizanya n’ambasaderi kunyoherwa. Ifoto: Daniel Sabiti

Agashya, ni uko abaririmbyi mpuzamahanga bakomoka mu buyapani batunguranye baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda mu kinyarwanda badategwa.

Umuririmbyi witwa Mayumi Sakamoto yatunguranye mu ijwi ryiza, akaba yari kumwe na mugenzi we umucurangira piano witwa Miku Newbert.

Mayumi Sakamoto ari kumwe n’umucuranzi we Miku Newbert

Sakamoto ni ubwa kabiri yari aje mu Rwanda kuko no mu mwaka ushize nabwo yari ahari mu birori nk’ibi byo kwizihiza isabukuru y’umwami w’ubuyapani.

Ni umuhango wijihijwe bwa nyuma kuri uyu mwami Akihito kuko ateganya gutanga ikamba mu mwaka utaha wa 2019 mu kwezi kwa 4.

Biteganijwe ko azasimburwa n’umwana we witwa Naruhito.

Umuhango w’isabukuru y’umwami w’ubuyapani wari witabiriwe n’amafaranga menshi