Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa n’itsinda yari ayoboye basuye ikicaro gikuru cya Alibaba

0
275
Istinda ry'abanyarwanda bayobowe n'ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa Charles Kayonga basuye icyicaro gikuru ya Alibaba. Ifoto: Alizila

Abanyarwanda bagera ku 10 bari kubarizwa i Hangzhou mu Bushinwa ku kicaro gikuru cya Alibaba mu rugendoshuri rwo kureba uko ikoranabuhanga rigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu ndetse n’uko rizakoreshwa mu bihugu by’Afurika mu bihe biri imbere.

Ni urugendo rugomba kumara iminsi 4 rukaba rwatangiye mu mpera z’icyumweru gishize nkuko byemezwa n’urubuga rwa Alizila rwandika amakuru arebana na sosiyete ya Alibaba.

Ni igikorwa kimwe gikubiye mu masezerano aherutse gushyirwaho umukono hagati ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Jack Ma ukuriye Alibaba, aho impande zombi zemeranyije ko iyi sosiyete igomba gutanga ubumenyi n’amahugurwa ku banyarwanda.

Ni amasezerano yashyizweho umukono mu kwezi kwa 10 mu mwaka ushize wa 2018.

Ibindi byameranyije n’impande zombi ni ubufatanye bwa Alibaba n’ibigo by’u Rwanda bishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka mu Rwanda harimo RDB na NAEB.

Ibi byose bikaba bigamije gutanga ubufasha ku bacuruzi baciriritse n’abafite inganda nto kugeza ibicuruzwa byabo na serivise zabo ku isoko mpuzamahanga.

Ibi bizakorerwa ku soko ryiswe eWTP ndetse by’umwahariko mu bihe bishize hanashyizweho urubuga rwihariye rwo gucuruza ubukererugendo bw’u Rwanda, urubuga ruhuriza hamwe abarenga miliyoni 500 mu Bushinwa binyuze muri Alibaba Group.

Ikigo cy’igihugu gitsura amajyambere kivuga ko uru rubuga rushya rwashyizweho na sosiyete Alibaba ngo ruzafasha u Rwanda kwinjiza akayabo k’amadorali aturuka mu bakererugendo baturuka mu Bushinwa.