Amb. Nduhungirehe yagiye gutegura uruzinduko rwa Perezida w’Ubushinwa ateganya mu Rwanda

0
904
Nduhungirehe ari kumwe na Chen Xiaodong

Uruzinduko rwa Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa utegerejwe mu Rwanda muri uku kwezi kwa 7 muri uyu mwaka, rukomeje gutegurwa n’impande zombi ku buryo bukomeye.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitter rw’Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe ngo yagiranye ibiganiro n’icyegera cya minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa bwana Chen Xiaodong mu rwego rwo kunoza imyiteguro y’uruzinduko rwa Perezida Xi Jinping ategerejwe mu Rwanda.

Perezida w’u Bushinwa ngo azaba agenzwa no kungera imbaraga mu buhahirane n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’igihugu cye, akaba ategerejwe i Kigali ku itariki 22 z’ukwa 7 muri uyu mwaka wa 2018.

Hari amakuru avuga ko Ubushinwa bushaka kwigarurira isoko ry’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba ngo kuko muri iki gihe Ubushinwa butabanye neza na leta zunze ubumwe z’Amerika mu bucuruzi kandi ngo ari hamwe bari basanzwe bafite isoko rinini none bakaba bashaka kuziba icyuho bifashishije ibi bihugu by’Afurika.

Amb. Olivier Nduhungirehe kandi ari mu ruzinduko mu Bushinwa rw’iminsi itanu rugamije gukomeza umubano mwiza w’u Rwanda n’Ubushinwa cyane cyane mu bucuruzi akaba akomeje kubonana n’abashoramari batandukanye.

Ni muri urwo rwego aherutse no guhura na bwana Xinxing Pang ukuriye kompanyi ya Startimes icuruza iby’itumanaho no gusakaza amajwi n’amashusho mu bihugu by’Afurika by’umwahariko bakaba banafite abafatabuguzi batari bacye mu Rwanda.