Amavuta n’amasabune bihindura uruhu ‘Mukorogo’ bigiye guhagarikwa muri EAC

0
90
Amwe mu mavuta bivugwa ko ahindura uruhu. Ifoto: interineti

Abashingamategeko bo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba (EALA) batangiye inzira zo gukumira no guca burundu ikoreshwa ry’amavuta n’amasabune bihindura uruhu bikungahaye ku butabire bwa Hydroquinone.

The EastAfrican yanditse ko umwanzuro wo guca burundu aya mavuta ndetse n’amasabune bifitanye isano na Hydroquinone bikiri mu bitekerezo by’aba bashingamategeko ariko ngo mu bihe bidatinze barabigeza mu nama y’abaminisitiri ari nayo izafata umwanzuro wa nyuma.

Mbere y’uko uyu mwanzuro ufatwa, U Rwanda na Kenya byumvishe kare ingaruka za Hydroquinone bifata umwanzuro woguhagarika aya mavuta n’amasabune, bikoreshwa n’abantu bazwi cyane mu Rwanda nk’abikoroga.

Ibi bihugu byombi byabujije abacuruza ibi bicuruzwa kongera kubitumiza hanze, ndetse n’ibyari byaramaze kugezwa ku isoko bitegekwa gukurwaho.

By’umwahariko mu Rwanda, mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize wa 2018, nibwo aya mavuta azwi cyane nka MUKOROGO yatangiye guhigwa bukware.

Uyu mukwabo wo guhigira hasi no hejuru aya mavuta, wakozwe nyuma y’uko perezida Paul Kagame w’u Rwanda ategetse ko aya mavuta ahagarikwa mu buryo bwihuse abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter.

Ni nyuma y’uko muri icyo gihe hari ubutumwa bwari bwanditswe n’umwe mu bakoresha uru rubuga rwa twitter, atanze igitekerezo kigaragaza ko aya mavuta ya Mukorogo akwiye guhagurukirwa cyane ko ngo agira ingaruka mbi ku buzima.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano