Amavugurura mu bucuruzi azafasha abikorera ndetse na leta muri rusange: RDB

0
503
Minisitiri w'ubucuruzi Vincent Munyeshyaka ageza ijambo kubitabiro ibiganiro by'uyu munsi

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kugaragaza ko amavugurura aheruka gukorwa mu bucuruzi no gutangiza ibikorwa by’ishoramari mu Rwanda ngo agomba kuzamura ubukungu bw’igihugu ndetse n’abikorera bakihutisha ibikorwa byabo.

Kuri uyu wa gatanu abayobozi bakuru mu kigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere RDB n’abo muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda bongeye guhura n’abanyamakuru babagaragariza inyungu zikubiye muri aya mavugurura.

Ni amavugurura arenga 15 ngo yose akaba agamije koroshya ubucuruzi n’ishoramari kuri buri wese wifuza gukorera mu Rwanda.

Urugero ni uko mu rwego rw’amashanyarazi ngo bazagerageza kugabanya ibiciro n’igihe cyo gukwirakwiza amashanyarazi ku bafatabuguzi bashya cyane cyane mu banyenganda n’abandi bose bakora ubucuruzi.

Ikindi ni uko ngo mu bwubatsi bagomba guhindura amwe mu mategeko n’amabwiriza agenga uru rwego cyane cyane abakeneye ibyangobwa bakabihabwa mu buryo bworoshye kurusha uko byahoze.