Amavubi  yanyagiwe na Algeria 4-1

0
855
Amavubi yakubiswe 4 - 1

Ibitego 4-1 ni byo Algeria yatsinze u Rwanda mu mukino wa nyuma wa gicuti wo kwitegura imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018), wabereye i Tunis muri Tunisia.

Kuva ku itariki ya 02/01/2018, Ikipe y’u Rwanda Amavubi iri muri Tunisia aho irimo gukorera umwiherero wo kwitegura CHAN 2018 izabera muri Morocco guhera mu mpera z’iki cyumweru.

Muri uwo mwiherero, Amavubi yaboneyeho no gukina imikino ya gicuti, aho kuri uyu wa gatatu tariki ya 10/1 yari itahiwe gukina na Algeria, umukino umutoza Antoine Hey yavugaga ko ari uw’agaciro gakomeye kuko ari na wo uzamuha ishusho nyakuri y’ikipe ajyanye muri CHAN 2018.

Icyakora uyu mukino ushobora kuba utamuhiriye, kuko mu minota 30 ya mbere, ikipe atoza, Amavubi, yari yamaze kwinjizwa ibitego bitatu, birimo bibiri bya Farouk Chafai (ku munota wa 10 n’uwa 29) n’ikindi cyatsinzwe na Mohamed Lamine ku munota wa 22.

Ibi byashyize igitutu ku ikipe y’u Rwanda ikomeza gushakisha kwishyura ariko biba iby’ubusa, igice cya mbere kirangira ari ibitego 3-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Antoine Hey yakoze impinduka enye, aho Savio Nshuti yasimbuye Mico Justin, Faustin Usengimana asimbura Manzi Thierry, Ally Niyonzima asimbura Amran Nshimiyimana, naho Omborenga Fitina asimbura Eric Iradukunda.

Izo mpinduka zishobora kuba zagize icyo zimara kuko kuva ubwo Algeria nta kindi gitego yongeye gutsinda, ndetse Amavubi yarushijeho kuyisatira, binayaviramo kubona igitego ku munota wa 79 cyatsinzwe na Mubumbyi Barnabe wari winjiye mu kibuga asimbura.

Benshi bibazaga ko ari intangiriro y’amahindura y’Amavubi wenda akaba yakwishyura ibitego bibiri byari bisigaye, ariko si ko byagenze, ahubwo ku munota wa 87, El Habib yaje gutsindira Algeria igitego cya kane, umukino urangira ari ibitego 4-1.

Amavubi agomba guhaguruka i Tunis kuri uyu wa kane tariki ya 11/1/2018 yerekeza mu Mujyi wa Tanger aciye i Cassablanca muri Morocco, uwo mujyi ukaba ari wo azakiniramo imikino y’ijonjora mu itsinda aherereyemo.

Amavubi aherereye mu itsinda C muri CHAN 2018, akazatangira irushanwa akina na Nigeria ku itariki ya 15/1/2018, akazakina umukino wa kabiri na Guinea Equatorial ku itariki 19/1/2018, akazasoreza imikino y’amatsinda ikina na Libya ku itariki 23/1/2018 akazajya akinira mu Mujyi wa Tanger wo muri Morocco.