Amavubi yanenzwe, mu nama y’umushyikirano

2
2633
Amavubi. Ifoto TNT

Edouard Bamporiki umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu, yanenze imikinire y’ikipe y’igihugu Amavubi, nubwo ateruye neza ngo avuge ko ntamusaruro atanga nkuko bikwiye, yavuze ko atajya arushanwa ngo ahubwo akina agamije kurangiza umuhanga gusa.

Bamporiki yagize ati: “Amavubi arakina ntaratangira guhiganywa, nareka gukina agahiganwa azatanga ibyishimo ku bakunzi bayo nkuko abisabwa’’

Yari mu nama y’igihugu y’umushyikirano, imbere y’abayobozi bakuru b’igihugu harimo n’abashinzwe siporo nka Minisitiri Uwacu Julienne.

Bamboriki yari ashatse gutanga urugero rw’uko abanyarwanda bacyera ngo bari bafite umuco mwiza wo gukora ikintu bagishyizeho imbaraga zabo zose.

Abivuze nyuma gato y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) ikubutse muri Cecafa yaberaga mu gihugu cya Kenya, irushanywa itarenzemo umutaru kuko yagarukiye mu matsinda.

Uku kwitwara nabi kw’Amavubi, byatumye benshi mu bakunzi bayo cyane abanyarwanda batangira kwibaza ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko abatoza n’abayobozi ba FERWAFA bavugaga ko barimo kwitoza, bitegura amarushanwa ya CHAN.

Usibye ibi, abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda bemeza ko batawubonamo ibyishimo nkuko baba babyiteze.

Aba bakunze gutunga agatoki inzego ziyobora ruhago mu Rwanda ngo ko zitajya zikora neza inshingano zabo nkuko bikwiye.

Ibi biravugwa gutya, nyamara imbaraga zishyirwa muri iyi kipe y’amavubi zikomeza kwiyongera umunsi k’uwundi.

Ibituma abakunzi b’ikipe y’amavubi basanga nta rwitwazo urwo arirwo rwose rwagakwiye kubaho mu gihe atitwaye neza mu marushanywa mpuzamahanga.

Sangiza

2 Ibitekerezo

Comments are closed.