Amatora muri Kongo: Joseph Kabila yakuyemo akarenge, ishyaka rye ritanga undi mukandida

0
122
Perezida Joseph Kabila ntabwo yongeye kwiyamamaza. Ifoto: BBC

Perezida Joseph Kabila wa Republika ya Demokrasi ya Kongo yatoranije uzaserukira ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye ubutegetsi mu matora y’umukuru w’igihugu ategerejwe kuba mu kwezi kwa 10 muri uyu mwaka wa 2018.

Uyu wagenwe na Perezida Kabila yitwa Emmanuel Ramazani Shadari, akaba yatoranijwe n’ishyaka riri kubutegetsi PPRD ndetse akaba agomba kuzaba ariwe uriserukira.

Inkuru ya BBC ivuga ko uyu mugabo yahoze ari umwe mu bagize guverinoma ya Perezida Kabila ndetse akaba yari asanzwe ari umunyamabanga uhoraho mu ishyaka riri ku butegetsi PPRD ari naryo ribarizwamo Perezida Kabila.

Kandidature ya¬†Emmanuel Ramazani Shadari, ibaye iya munani ikaba ije yiyongera kuzindi zamaze gutangwa n’abandi banyepolitiki batavugarumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu.

Abo barimwo Jean Pierre Bemba wigeze kuba icyegera cy’umukuru w’igihugu wa Kongo akaba n’umukuru w’inyeshamba. Bwana Mbemba yagarutse muri Kongo mu cyumweru gishize amaze¬†guhanagurwako ibyaha by’intambara yaburaga mu rukiko mpuzamakungu.

Undi munyepolitiki ukomeye watanze kandidature ye ni Felix Tshisekedi, umuhungu w’umunyepoliti w’amateka muri Kongo Etienne Tshisekedi uheruka kwitaba Imana, umwe mu bazwi cyane batavugaga rumwe na leta yari iyobowe na Perezida Kabila.

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru amaso yose yari ahanze Perezida kabila ko atanga kandidature ye kuko abenshi bavugaga ko yari afite umugambi wo kugundira ubutegetsi.

Kuri uyu wa gatatu kandi wari wo munsi wa nyuma wemejwe na komisiyo y’amatora y’iki gihugu nk’umunsi ntaregwa wo kuba buri mukandida wese ushaka kuba perezida ngo agomba kuba yagejeje ibisabwa byose muri komisiyo y’amatora.

Mu bice bitandukanye bya RDC hiriwe icyoba cy’uko Perezida Kabila nawe yari kujyana kandidature ye bigakurura umwuka mubi mu gihugu kuko impande nyinshi zari ziryamiye amajanja ngo zitangize imyigaragabyo yo kwamagana Perezida Kabila.

Ku isonga, ubuyobozi bwa kiliziya gatolika y’iki gihugu bwari bwatangaje ko bwiteguye guhamagaza imyigaragabyo yo kwamagana ukwiyamamaza kwa Joseph Kabila.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano