Amateka aranditswe! u Rwanda rwabaye umwe mu baterankunga bakuru b’Arsenal FC

0
851
Arsenal izajya yambara ikirango cya Tembera u Rwanda 'visit rwanda' ku kuboko ku ibumoso

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe y’umupira w’amaguru mu Bwongereza Arsenal FC, yo guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari n’umupira w’amaguru muri rusange.

Ni amasezerano agomba kumara imyaka 3 nkuko byemejwe n’ubuyobozi bw’ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere RDB (ari nacyo cyakoze aya masezerano) n’abashinzwe ubucuruzi mu ikipe ya Arsenal FC.

Ikindi kandi ni uko u Rwanda rwiyongereye ku baterankunga bakuru (Lead partners) aribo Emirates ndetse na Puma.

Iki kirango cya Visit Rwanda nicyo Arsenal igiye kujya yambara ku kuboko kw’ibumoso

Bivuze ko kuba u Rwanda rwaje mu rwego n’aba bashoramari narwo rushobora kuba rwatanze akayabo kuko ikirango  cya Tembere u Rwanda (Visit Rwanda) kizajya kigaragara cyane ku myenda y’Arsenal, ku bibuga byabereyeho imikino y’ikipe n’ahandi…

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano ni uko ikipe y’Arsenal igomba gutangira kwamamaza u Rwanda guhera mu kwezi kwa 8 muri uyu mwaka mushya w’imikino mu gihugu cy’ubwongereza.

Ikipe nkuru, iy’ingimbi zitarengeje imyaka 23 ndetse n’ikipe y’abagore muri Arsenal bose bagomba kujya bambara ikirango cya Visit Rwanda (terembera u Rwanda) ku kuboko kw’ibumoso mu mikino yose bazatangira gukina mu kwezi kwa 8 muri uyu mwaka.

Ikindi kandi ni uko mu bihe biri imbere ngo abakinnyi ba Arsenal bazaza gutembera u Rwanda ndetse n’abatoza b’iyi kipe bakazagira umwanya wo gutoza abana b’u Rwanda b’abahungu n’abakobwa mu rwego rwo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda.

Sangiza