Amatariki yo guterezaho cyamunara hoteli Ubumwe Grande yimuwe

0
140
Ubumwe Grand Hotel igiye gutezwa cyamunara kubera ibibazo by'ubukungu

Amatariki yo guterezaho cyamunara hoteli Ubumwe Grande yimuwe nkuko byemezwa n’inkuru yasohotse muri the Newtimes yo kuri wa gatatu.

Iyi nkuru igaragaza ko iyi hoteli izatezwa cyamunara ku itariki 20 z’ukwezi 12 muri uyu mwaka, aho kuba ku itariki 10 nkuko byari byatangajwe mbere.

Hoteli Ubumwe Grande igiye gutezwa cyamunara kubw’impamvu z’ibibazo by’ubukungu.

Yananiwe kwishyura umwenda wa banki y’ubucuruzi y’abanyakenya (KCB  Rwanda) umwenda ungana na miliyoni 18 z’amadorali y’Amerika (ni ukuvuga arenga miliyari 15.8 mu mafaranga y’u Rwanda).

Amahoteli atari make (cyane amato n’aciriritse) amaze gufunga imiryango, andi nayo ari gutezwa cyamunara kubera kubura ubwishyu bwo kwishyura inguzanyo z’amabanki.

Ni ikibazo ngo kiri guterwa ahanini no kubura abakiliya bagana aya mahoteli ngo kubera ko amenshi muriyo adafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Ku ruhande rw’abanyamahoteli, nabo bashinja amabanki gusaba inyungu ku nguzanyo ihanitse cyane ngo bityo ugasanga kwishyura bikunze kuba ikibazo gikomeye.

Ni ikibazo kimaze imyaka igera kuri itatu kivugwa, kuko mu 2016 banki nkuru y’igihugu BNR nibwo yagaragaje ko abanyamahoteri n’abafite ubucuruzi buyashamikiyeho ngo batishyura neza inguzanyo z’amabanki nkuko bikwiye.

Icyo gihe iki kibazo cyo kutishyura neza izi nguzanyo cyabarirwaga ku kigero kiri hejuru ya 8% nkuko byemezwa na banki nkuru y’igihugu.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano