Amasoko y’imari muri Aziya yazamutse kubera imishyikirano y’Ubushinwa na USA

0
88
Perezida Donald Trump w'Amerika ari kumwe n'uw'Ubushinwa Xi Jinping mu biganiro biherutse kubahuza. Ifoto: BBC

Amasoko y’imari n’imigabane akomeye mu bihugu byo ku mugabane w’Aziya yazamutse muri gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nyuma y’uko hari amakuru yatangajwe ko hari ibiganiro by’imishyikirano muby’ubucuruzi bigiye guhuza leta y’Amerika n’Ubushinwa.

Isoko ryo mu buyapani ryitwa Nikkei ryazamutse ku kigero cya 1.2% mu gihe Kospi ryo muri Koreya y’amajyepfo naryo ryazamutseho 1.4%.

Hang Seng ryo muri Hong Kongo mu Bushinwa naryo ngo ryazamutseho 0.99% ndetse n’isoko rya Shanghai naryo ryizamuka 0.2%.

Ibiri ntaramakuru REUTERS bivuga ko uku kuzamuka kw’aya masoko ngo byatewe ni uko abashoramari bo muri ibi bihugu batangiye kugira icyizere cy’uko umwuka ushobora kongera kuba mwiza hagati y’ubucuruzi buhuza Amerika ndetse n’Ubushinwa.

Muri uyu mwaka turimo, ibi bihugu byombi byakunze gufata imyanzuro yo gutumbagiza imisoro ku bicuruzwa bituruka mu gihugu kimwe bijya mu kindi.

Amerika niyo yabanje kubw’amabwiriza y’ubutegetsi bukuriwe na Perezida Donald Trump ariko Ubushinwa nabwo bukaba bwarazamuye imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe bituruka muri Amerika ngo hagamijwe kurengera inyungu z’ubukungu bwabwo.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano