Amashyuza avugwa mu kirunga cya Kalisimbi ashobora kubyazwa umusaruro vuba aha

0
95
Amashyuza avugwa mu kirunga cya Kalisimbi ngo agomba kubyazwa umusaruro

Kuri uyu wa gatanu nibwo hasozwa inama nyafurika yigaga kubyo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi zituruka mu mashyuza.

Abateguye iyi nama basobanura ko igomba gusozwa ifatiwemo imyanzuro ica uturongo ku ngingo zigomba kubyaza umusaruro ufatika ingufu z’amashyuza zibarizwa muri Afurika.

Kugeza ubu ntagihugu cy’Afurika kigaragara ku rutonde rw’ibihugu biri ku isonga mu kubyaza umusaruro ingufu z’amashyuza nkuko byemezwa na raporo y’uyu mwaka y’urwego mpuzamahanga rushinzwe iby’ingufu (Renewables Global Status 2018 report)

Iyi raporo yerekana ko leta zunze ubumwe z’Amerika ariyo iza ku mwanya wa mbere mu kubyaza ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mashyuza na MW 2,500.

Hakuraho Philippines na 1,900 MW hakaza Indonesia na 1,800 MW Turkey (1,100 MW),New Zealand (1000 MW), Mexico (900 MW), Italy (800 MW) &Iceland (750 MW).

U Rwanda narwo rufite umushinga wo kubyaza ingufu z’amashanyarazi amashyuza avugwa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu (i Rubavu, mu Kinigi no muri Karisimbu) ndetse no burengerazuba bugana amajyepfo y’igihugu ahitwa mu Bugarama.

Biteganijwe ko aya mashyuza agomba kubyazwa umusaruro w’ingufu z’amashanyarazi abarirwa kuri MW20 mu gihe cya vuba ndetse na MW300 mu gihe kirere nkuko byemezwa n’ababishinzwe muri minisiteri y’ibikorwaremezo.

Sangiza