Amashirakinyoma ku ikarita y’umuhondo Usengimana Faustin yahawe Rayon Sports ikina na Gor Mahia

0
3082
Usengimana Faustin myugariro w'ikipe ya Rayon Sports

Mu mukino Rayon Sports yakiriyemo Gor Mahia kuri Stade ya Kigali i Yamirambo, Usengimana Faustin yahawe ikarita y’umuhondo yateye urujijo benshi, bihumira ku mirari ubwo bimwe mu binyamakuru byashyiraga ahagaragara Kopi ya raporo y’umusifuzi, itagaragaramo iyo karita yahawe myugariro w’iyi kipe ihagarariye u Rwanda.

Byaje guhumira ku mirari ubwo CAF yandikiraga Rayon Sports iyimenyesha ko Usengimana Faustin atemerewe gukina umukino wa kabiri mu itsinda D iyo kipe izakina na Young Africans kubera ko afite amakarita abiri y’umuhondo, ibintu byatumye bamwe mu bagize Rayon Sports bahwihwisa kujurira.

Nyamara intandaro ya byose ni uko abenshi batanasobanukiwe iby’ikarita y’umuhondo Usengimana yahawe ndetse n’ikosa yari akoze.

Ubwo umukinnyi wa Rayon Sports yari akorewe ikosa hafi y’urubuga rw’amahina ku izamu ry’iyi kipe, mu guhana ikosa, Faustin bamuhereje umupira, arawushibura maze awuhereza Bakame akoresheje umutwe.

Kuri bamwe ngo si ikosa, ariko hakurikijwe amategeko agenga imikino y’umupira w’amaguru ku Isi, iryo ni ikosa ryo kunyuranya n’amategeko y’umukino nk’uko twabisobanuriwe n’umwe mu basifuzi mpuzamahanga u Rwanda rufite ariko utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru.

Yagize ati: “Iryo ni ikosa ritanga ‘indirect free kick’ (gutera umupira w’umuterekano ariko uterekeza mu izamu ako kanya) na caution (ikarita y’umuhondo). Byitwa kunyuranya n’amategeko y’umukino se (contourner la loi du jeu)  na byo bikaba biri mu byitwa ‘unsporting behaviour’ (Imyitwarire idahwitse ku mukinnyi)”.

Nk’uko uyu musifuzi akomeza abisobanura, byemewe guhereza umunyezamu umupira ukoresheje umutwe ku buryo yahita awufata, igihe uturutse ahandi ku mukinnyi w’ikipe muhanganye cyangwa se uwo mu ikipe yawe akaba awuguhaye atabishaka.

Ibitari ibyo bihinduka ikosa, uretse ko iyo umukinnyi ahereje umunezamu we akoresheje ukuguru kandi abishaka bwo bihanishwa ‘Indirect free kick’ gusa itariho ikarita y’umuhondo, kuko ibyo atari ugukwepa nkana ibiteganywa n’amategeko y’umukino.

Usengimana Faustin ntari mu bakinnyi Rayon Sports izaba yitwaje imbere ya Young Africans mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 16/5/2018 kuri Uwanja wa Taifa i Dar es Salaam muri Tanzania.

Uyu ni umukino wa kabiri mu itsinda D ayo makipe yombi aherereyemo, umukino wa mbere, young Africans ikaba yarawutsinzwemo na USM Alger ibitego 4-0, mu gihe Rayon Sports yo yawunganyijemo na Gor Mahia igitego 1-1.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano