Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na CAR azabyarira inyungu buri wese: Kagame

0
122
Perezida Kagame yasuye Centrafrique yakirwa mu cyubahiro ibyapa byariho ubutumwa bw'ikaze. Ifoto: Urugwiro

Perezida Paul Kagame aremeza ko amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Centrafrique, ko agomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse, kandi ko azafasha impande zombi gutera imbere mu buryo rusange.

Umukuru w’igihugu yavuze ibi, ubwo yari I Bangui, mu murwa mukuru wa  Centrafrique mu ruzinduko rw’umunsi umwe yakoreye muri iki gihugu.

Muri uru ruzinduko hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye zigamije ubufatanye bwihariye mubya gisilikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri peteroli.

Hasinywe kandi n’amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi.

Perezida Kagame asobanura ko aya masezerano yashyizweho umukono ngo agomba kuba intangiriro yo kubyaza umusaruro ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ikinyamakuru A Bangui cyandikirwa muri Centrafrique, kivuga ko hari abashoramari b’Abanyarwanda bamaze gushora miliyari z’ama-CFA muri kompanyi yo kuvugurura umujyi wa Bangui, kandi biteguye kongera iyo mari.

Iki kinyamakuru kivuga ko muri aya masezerano yashyizweho umukono hari ayemerera u Rwanda bimwe mu birombe n’amashyamba ya Centrafrique ngo rubibyaze umusaruro.

Centrafrique ni igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo zahabu, diyama, uranium ndetse na petrol hamwe n’ibiti by’imbahu z’agaciro bita Acajou cyangwa ‘bois rouge’.