Amasezerano twasinyanye na Arsenal FC agamije kuzamura ubekerarugendo ntakindi: Amb. Nduhungirehe

0
407

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yongeye gusobanura ko amasezerano u Rwanda ruherutse kugirana n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ko agamije gukurura abakerarugendo gusa ngo ndetse ntakindi kibyihishe inyuma nkuko byakunze kuvugwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Bwana Nduhungirehe yasobanuye ko ari ubucuruzi busanzwe bugamije guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ni amasezerano agomba kumara imyaka 3 aho u Rwanda ngo byarutwaye akayabo ka miliyoni zirenga 30 z’amapawundi (miliyari zirenga 30 z’amafaranga y’u Rwanda).

Nyuma y’uko aya masezerano ashyirwaho umukono n’impande zombi, ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ‘Daily Mail’ cyasohoye inkuru ivuga ko aya masezerano atari akwiye gukorwa nk’igihugu cy’u Rwanda gikennye.

Iki kirango cya Visit Rwanda nicyo Arsenal igiye kujya yambara ku kuboko kw’ibumoso

Iyi nkuru yibazaga ukuntu igihugu nk’u Rwanda gikennye gisanzwe kibona inkunga mu bihugu by’amahanga nk’u Bwongereza cyahindukira kigatera inkunga ikipe y’Arsenal FC, aho kuyashyira mu mishinga igamije kurwanya ubukene mu Rwanda.

Uretse iyi nkuru hari n’abandi banyepoliti batandukanye bakomeje kugaragaza ko ibyo u Rwanda rwakoze ari nko kwisimbukuruza ngo kuko bitari bikenewe ko hatangwa amafaranga nkariya mu ikipe ya Arsenal isanzwe ibarirwa mu makipe akize ku isi.

Ibi nibyo byatumye umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, bwana Olivier Nduhungirehe ndetse n’umuyobozi mukuru w’ikigo RDB bamaganira kure ibi ibitekerezo bavuga ko amafaranga yakoreshejwe naho ahuriye n’inkunga zituruka mu bihugu by’amahanga ngo kuko ababivuga bumvise nabi igikorwa cyakozwe.