Amarozi mu byatumye Umutoza Sosthene yegura muri Musanze FC

0
351
Habimana Sosthene Lumumba yaguye muri Musanze FC

Kutemera gukoresha amarozi kwa bamwe mu bakinnyi, ubwumvikane buke mu ikipe ye ndetse n’intugunda hagati ye na komite byiyongera ku gitutu cy’abafana bashoboraga no kumusagarira, ni bimwe mu byatumye Umutoza Habimana Sosthene Lumumba yegura.

Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 19/2/2018 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Umutoza Habimana Sosthene Lumumba yamaze kwegura ku kazi ko gutoza Musanze FC, ariko ntihatangazwa impamvu nyakuri yamuteye gufata icyo cyemezo.

Ibyo byatumye Hose.rw ikomeza kubaza, iza gutahura ko intandaro ya byose ari umwuka utari mwiza warangwaga muri iyo kipe, watumaga itanabona umusaruro ushyitse nk’uko byahoze, dore ko ubu irimo kubyiganira umwanya wa nyuma n’andi makipe.

Uwo mwuka mubi ngo ushingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba atarashoboye gukorana neza n’abakinnyi yaguriwe na komite ndetse n’ubwumvikane buke hagati y’abakinnyi yaguze n’abo atiguriye, ndetse n’ubwumvikane buke hagati ye nk’umutoza mukuru n’abamwungirije.

Ibyo ngo ni na byo byatumaga bamwe bigomeka kuri gahunda zimwe na zimwe z’ikipe zirangajwe imbere n’umutoza, zirimo nko gukoresha amarozi ku mikino imwe n’imwe babaga bashaka gutsinda byanze bikunze.

Ibyo ngo byagiye bituma abakinnyi bamwe na bamwe bashinjwa imyitwarire idahwitse, umutoza Habimana Sosthene agategeka ko bakatwa amafaranga ku mushahara wabo, ibintu atumvikanyeho n’abo bakinnyi bamwe batangira kugumuka, ndetse nka Babou Iddy w’Umugande we ahita yisubirira iwabo.

Habimana Sosthene Lumumba yari amaze igihe kitari gito atoza Musanze FC

Ubwo bwumvikane buke mu ikipe bwatumye umusaruro wayo ukomeza kugererwa ku mashyi, bituma abafana batangira gushyira igitutu ku mutoza Habimana Sosthene, ku buryo byari bigeze aho bashaka kumusagarira bamushinja kubicira ikipe.

Umutoza Habimana Sosthene yageze muri Musanze FC avuye muri Sunrise FC, akaba atandukanye na yo ayisize ku mwanya wa 12 n’amanota 10, aho irusha amanota 2 Miroplast FC iri ku mwanya wa nyuma.