Umuyobozi w’uruganda ‘Africa Improved Foods’ yiteguye gutanga ikiganiro muri ACF 2019

0
127
Amar Ali umuyobizi wa AIF Rwanda azatanga ikiganiro muri ACF

Abashoramari bakomeye ndetse n’abakuriye ibigo by’ubucuruzi bitandukanye, batangiye kwemeza ko biteguye kwitabira inama mpuzamahanga izwi nka ‘The AFRICA CEO FORUM’ ku nshuro ya 7 itegerejwe kuva tariki ya 25 kugera kuya 26 muri uku kwezi kwa 3.

Umwe muri aba, wamaze kwemeza ko yiteguye kwitabira iyi nama ni bwana Amar Ali ukuriye uruganda rwa Africa Improved Foods – Rwanda, rufite icyicaro i Masoro mu karere ka Gasabo mu gace kahariwe inganda (Special Economic Zone) mu mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’uru ruganda bwemeje ko umuyobozi mukuru warwo (Amar Ali) yiteguye gutanga ikiganiro kivuga ku gushora imari mu Rwanda, kimwe mu biganiro bitegerejwe kuzatangirwa muri iyi nama ibura iminsi 6 gusa ngo itangire.

Uru ruganda rwemeje aya makuru rukoresheje urubuga rwa twitter:

Ni inama kandi itegerejwemo n’abaperezida b’ibihugu ndetse n’abandi bategetsi bakuru bahagarariye ibihugu byabo naza guverinoma zitandukanye.

Kugeza ubu Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ndetse na Perezida Faure Gnassingbé wa Togo, ni bamwe mu bakuru b’ibihugu bamaze kwemeza ko bagomba kuzitabira iyi nama.

Iyi nama igiye kubera mu Rwanda mu gihe guverinoma y’u Rwanda ikomeje gahunda izwi nka MICE igamije kwinjiza amadovise mu isanduku ya leta aturutse mu kwakirana inama n’ibikorwa mpuzamahanga, aho buri mwaka hifuzwa kujya hinjira millioni 150 z’amadorali y’amerika aturutse mu bukerarugendo bwo muri uru rwego.