Amahoteli yananiwe kwishyura inguzanyo za banki, agiye gutezwa cyamunara ku bwinshi

0
2028
Hotel yahoze yitwa Alpha Place yafunze imiryango kubera ibihombo

Abafite amahoteli mato n’aciriritse babarizwa mu Rwanda bakomeje kujya mu mazi abira kuko ibikorwa byabo ibyinshi biri guterezwa cyamunara nyuma y’uko bari kunanirwa kwishyura inguzanyo z’amabanki y’ubucuruzi basabye.

Ni ikibazo ngo kiri guterwa ahanini no kubura abakiliya bagana aya mahoteli ngo kubera ko amenshi muriyo adafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga ndetse n’aba banyamahoteli nabo bagashinja amabanki kubasaba inyungu ku nguzanyo ihanitse cyane.

Kugeza ubu ngo amahoteli atari make amaze gufunga imiryango kandi ngo agiye gutezwa cyamunara kubera kubura ubwishyu bwo kwishyura inguzanyo za banki nkuko byemezwa na Maurice Toroitich, ukuriye ishyirahamwe ry’abanyamabanki ndetse akaba ari n’umuyobozi mukuru wa banki y’abaturage BPR Atlas Mara.

Bwana Toroitich, yabwiye RwandaToday ko ikibazo nyamukuru bafite ari uko aya mahoteli agiye gutezwa cyamunara ngo ntamushoramari wifuza kuyagura nka hoteli ngo ahubwo bifuza kuyagura nk’imitungo isanzwe, ibintu ngo bishobora guteza ibihombo amabanki.

Ntamubare nyawo w’amahoteli yamaze kugezwa ku isoko rya cyamunara, ariko imibare iherutse gushyirwa ahagaragara na banki nkuru y’igihugu yerekana ko mu 2016, ngo abanyamahoteri n’abafite ubucuruzi buyashamikiyeho ngo batishyuye neza inguzanyo z’amabanki ku kigero kiri hejuru ya 8%.

Aba banyamahoteli batishyura inguzanyo neza ngo batangiye kwiyongera mu myaka ibiri ishize nkuko bigaragara mu mibare ya banki nkuru y’igihugu.