Amagaju yahagamye APR FC, bigwa miswi

0
982

Amagaju FC yahagamye APR FC banganya 0-0 mu gihe iyi kipe y’ingabo yiteguraga guhita yicara ku ntebe y’icyubahiro by’agateganyo nyuma y’aho binaniriye Rayon Sports yatsinzwe na Etincelles FC igitego 1-0.

Wari umwe mu mikino ya Azam Rwanda Premier League, yasubukuwe nyuma y’aho Amavubi akubutse muri CECAFA Senior Challenge Cup, aho APR FC yari yagiye i Nyagisenyi mu Karere ka Nyamagabe.

Ni umukino utari uryoheye ijisho atari uko abakinnyi ari abahanga bicirirtse, ahubwo kubera imiterere y’ikibuga, gusa ariko warimo ishyaka ryinshi ryanarenze abakinnyi mu kibuga rikototera abatoza, bikaviramo Mugisha Ibrahim, Umutoza w’abanyezamu ba APR FC yirukanwa ku ntebe ye yoherezwa mu bafana.

APR FC yinjiye muri uyu mukino izi neza ko kuwutsinda bihita biyicaza ku mwanya wa mbere by’agateganyo, ariko ntibyayihiriye ngo ibe yabona igitego mu izamu ry’Amagaju FC ryari ririnzwe na Twagirimana Pacifique, umwe mu banyezamu bakiri bato mu Rwanda, dore ko ari na wo mwaka wa mbere arimo akina mu cyiciro cya mbere.

Amagaju FC yari yagaruye Shaban Hussein na Ndikumana Tresor bakubutse mu ikipe y’igihugu y’u Burundi yakinaga cECAFA nayo yagerageje gushaka uburyo yabonamo igitego ariko biranga, birangira amakipe yombi aguye miswi 0-0.

AS Kigali ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 17 aho inganya na Kiyovu Sports, APR FC na Police FC zigakurikira n’a zo zinganya amanota 15, mu gihe Rayon Sports na Mukura VS na zo zikurikiraho n’amanota 14.

Sangiza