Amafoto y’Impanuka ikomeye Rwandex

0
5118
Rava4 yagonzwe na Fusso, nayo igonga moto.

Impanuka y’imodoka ibereye mu muhanda mushyashya wa Rwandex mu mujyi wa Kigali,  imodoka yo mu bwoko bwa Fusso igonze imodoka ya bagenzi ihitana umuntu umwe.

Ababonye iyi mpanuka babwiye umunyamakuru wacu ko iyi Fusso yerekezaga Nyabugogo igeze mu muhanda mushya wa Rwandex igonga imodoka  zitwara abagenzi.

Fusso igonze imodoka ya bagenzi ihitana umuntu umwe

Abari aha bavuze ko  yahise ikurikizaho imodoka ntoya yo mu bwoko bwa Rava4 nayo igahita igonga moto.

Umugenzi wari uri kuri iyi moto niwe uhise witaba Imana, umushoferi wari utwaye iyi Fuso ahise ayisiga ariruka ariko uwo bari bari kumwe ahita afatwa na polisi.

Moto yagozwe na Rava 4

Aba bantu bavuze ko umushoferi wari utwaye iyi Fusso yagaragaraga nk’uwasinze ari nayo mpamvu yagonze ntacyo yitayeho.

Akimara kubona ibyo akoze ahise aparika imodoka mu kibanza kiri mu muhanda ujya kwa Gitwaza ahita yiruka.

Imodoka ya Rava 4 yagonzwe na Fusso, bari kuyiterura

Tugerageje kuvugisha umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ariko ntibiradukundira .