Amafoto: Makenzi wahoze muri Rayon Sport yarongoye

0
4255

Nizigiyimana Abdoul Karim ‘Makenzi’ wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports mbere y’uko ajya gukina muri Gor Mahia muri Kenya, kuri uyu wa gatandatu yakoza ubukwe n’umunyarwandakazi ‘Mutuyimana Nadjma’.

Ubukwe bwa Makenzi n’uyu munyarwandakazi, bwabereye I Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/03/2018, ku Kicukiro mu kigo cya Recreative Kagarama.

Dore uko umuhango wagenze mu mafoto:

Makenzi n’abasore bari bamuherekeje gusaba mbere y’uko bagera ahabereye imihango
Makenzi n’abakobwa bari bambariye umugore we
Bari babukereye
Aba nabo bari bahari
Ahabereye ibirori ni uku hari hateguye
Byarangiye Makenzi asabye umugeni, baramumwemerera
Barabyerekana
Barebana akana ko mu jisho
Bahoberanye
Bahoberanye karahava
Ni uku umuhango wagenze

Uyu mukobwa ‘Nadjma’ wasezeranye na Karim Makenzi akaba yaramamaye cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda nk’iya Uncle Austin ft Tom Close bise ‘Ndamuhamagara’

Uretse kuba uyu mukobwa yarakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi ngo yanakundanye bikomeye n’umuhanzi w’umurundi Farious ‘Big Fizzo’ ndetse hari amakuru avuga ko afite na Tattos y’uyu muhanzi ku mubiri we.