Amafoto – Bruno Mars yakoze amateka mu bihembo bya Grammy Awards

0
848
Bruno Mars yaraye akoze agashya ko gutwara Grammy Awards 6 ari umwe

Mw’ijoro rya cyeye muri leta zunz’ubumwe z’Amerika haraye habereye ibirori byo gutanga ibihembo ku bahanzi n’ibyamamare bizwi nka Grammy Award 2018.

Grammy Awards ni ibihembo biba bihanzwe amaso n’imbaga, kuri iyi nshuro bikaba byabereye mu nyubako ya Madison Square Garden iri mu zikomeye mu Mujyi wa New York muri Amerika.

Bruno Mars, Ed Sheeran na Kendrick Lamar bari mu bihariye ibihembo byinshi muri Grammy Awards 2018, mu gihe ku ruhande rw’abakobwa, Alessia Cara ariwe wenyine wegukanye igihembo.

Amwe mu mafoto yaranze umuhango wo gutanga ibi bihembo:

Kendrick Lamal nawe yegukanye iki gihembo nyuma yo gutsinda umuraperi ukomeye Jay’Z iki gihembo kikaba ari icy’album nziza ya Hiphop
Kendrick Lamar yatunguye benshi ku gihembo cya Album nziza ya Hip Hop
Umwamikazi w’udushya Lady Gaga nigutya yaje yambaye
Umuraperi uharawe cyane Lil Uzi Vert nawe yarahari
Dj Khaled n’imfura ye Asad Khaled bari bajyanishije
Big Sean na Elton John bifotozaga ubutaruhuka
Janelle Monae wamamaye mu ndirimbo Yoga
Beyonce na Jay-Z nabo bari bazanye umukobwa wabo Carter
Miley Cyrus uherutse gukora ubukwe mu ibanga nawe yitabiriye Grammy Awards
Dj Khaled asuhuzanya na Pink banavuganye umwanya muremure ahari Khaled wasanga ari kumusaba kumushyira mu ndirimbo cyane ko ataramukoresha kwa kundi ahuriza abahanzi benshi mu ndirimbo imwe
Umuhanzi Neyo nubwo adaheruka gushyira indirimbo hanze nawe yari yitabiriye
Umuraperi Jay-Z igihe yatangazaga abegukanye ibihembo
Umuhanzikazi Camilla Cabello arakunzwe cyane muriyi minsi muri Amarika
Rihana yaririmbiye abaraho banyurwa n’imibyinire y’ababyinnyi yari yazanye
Rick Ross uheruka no gukorana indirimbo na Diamond Platnmuz wo muri Tanzania nigutyo nawe yaje yambaye
Sangiza