Amafoto: APR yatangiye imyitozo, yitegura  umukeba ‘Rayon Sports’

1
1672
Migi niwe uyoboye APR FC yiteguye gucakirana na Rayon Sports muri iki cyumweru

Ikipe ya APR FC yakoze imyitozo y’ingufu kuri sitade Amahoro I Remera gusa umukinnyi wayo mushya Nshuti Dominique Savio ntiyagaragaye mu myitozo nk’uko byari byitezwe.

Kuri uyu wa mbere iyi kipe yazindukiye kuri sitade Amahoro ikora imyitozo y’ingufu yo kongera imbaraga ahanini yiganjemo kwiruka bazenguruka  ikibuga.

Bakoze imyitozo y’ingufu

Aba basore bageze ku kibuga saa mbiri batangira kwiruka bamara  isaha n’iminota 20, ni imyitozo yagaragaye nk’igamije  gushaka ingufu mu bakinnyi ba APR FC.

Imyitozo yarangiye abakinnyi ba APR FC basa n’abananiwe kuko bakoresheje ingufu nyinshi gusa bahise babwirwa ko nimugoroba bagomba gukomeza imyitozo ku Kicukiro noneho bagakora imyitozo yo gukora ku mupira.

Imyitozo yarangiye abakinnyi bananiwe cyane

Nyuma y’iyi myitozo yo gutegura umukino bazakina na Rayon Sports umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yirinze kugira icyo atangariza itangazamakuru.

Umutoza Jimmy Mulisa yanze kuganira n’itangazamakuru

Gusa kapitene w’iyi kipe Mugiraneza Jean Baptiste Migi yavuze ko n’ubwo ikomeye ariko bayiteguye.

Ati: ”Navuga ko Rayon ni ikipe nziza narimaze  igihe kinini cyane ntakina nayo ariko nayikurikiranaga ni ikipe ifite abakinnyi beza ifite abatoza beza  ariko natwe APR nk’uko mu bizi turi ikipe nziza benshi bavuga ko ari ikipe y’abajene ariko ni abajene bafite intego.”

Avuga ko n’ubwo bamaze imikino ibiri mu  gikombe cy’intwari batitwara neza  ariko ngo ku mukino wa Rayon Sports bazerekana impinduka.

Iranzi Jean Claude nawe yitabiriye imyitozo
Mugiraneza Jean Baptiste Migi ati: ”Tumaze imikino ibiri twabwo twayitwayemo neza  nk’uko byakagombye ariko ndakeka ko umukino wo kuwa kane uzaba utandukanye n’iyo twakinnye mbere, nk’uko mwabibonye  abakinnyi bacu bari mu ikipe y’igihugu baje. Umukino wa Rayon Sports na APR FC iteka uba ukomeye niyo wafata abana batazi ibyo barimo bamwe ukabambika ubururu n’umweru abandi ukabambika umukara n’umweru uwo mukino ntiwaba woroshye twebwe ibitekerezo byose twabyerekeje ku mukino wa Rayon Sports.”
Djihadi wigaragaje muri CHAN nawe yiteguye guhangana na Mukeba Rayon Sports

Iyi myitozo yari yitezwemo umukinnyi mushya wa APR FC  Nshuti Savio Dominique ariko ntiyagaragaye gusa ngo nimugoroba ku Kicukiro araba ahari, undi mukinnyi utagaragaye muri iyi myitozo ni Ombolenga Fitina.

Naho  Ngabo  Albert na Nkinzingabo Fistona baje ariko ntibakora kuko bakirwaye.

Fiston na Ngabo ntibakoze imyitozo y’uyu munsi ariko bari baje ku kibuga

1 igitekerezo

Comments are closed.