Amafaranga yacibwaga abahamagarana mu karere yari yarakuweho ngo agiye kugaruka

0
103
Umuturage uri kuvugira kuri telefoni. Ifoto: NMG

Gahunda yo gukuraho amafaranga yacibwaga abahamagarana bakoresheje imirongo ya telefoni mu bihugu bihuriye ku muhora wa ruguru ngo yatangiye guhura n’ibibazo ku buryo ngo aya mafaranga ashobora gusubizwaho nkuko byahoze.

Ni gahunda yari ihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani Yepfo.

Kuva mu kwezi kwa 7 mu mwaka wi 2015, nibwo abakuru b’ibi bihugu byose bameje amasezerano akuraho amafaranga yacibwaga abahagamagarana bakoresheje telefoni ngendanwa mucyo bise Northern Corridor One Network Area.

Kuva icyo gihe kompanyi zitumanaho ntabwo zongeye gukata amafaranga y’umurengera abakiliya bazo bahamagaragarana bari muri ibi bihugu, nkuko byari bikubiye mu masezerano yari yashyizweho umukono.

Inkuru ya The East African ivuga ko hari ibimenyetso byerekana ko abakuriye kompanyi z’itumanaho muri ibi bihugu ngo batangiye kugaragaza imbogamizi zishobora gutuma amafaranga yari yarakuweho kubahamagarana ngo asubizwaho.

Ni umwanzuro ugomba kwemezwa cyangwa ugateshwa agaciro mu nama y’abakuru b’ibihugu bihuriye ku muhora wa ruguru (U Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani Yepfo) inama itegerejwe mu mpera z’uyu mwaka 2018.