Amafaranga U Rwanda rwatanze muri Arsenal FC ni angahe, ese azagaruka mu buhe buryo?

0
3101
Ikibuga cya Arsenal kigomba kujyaho ibirango bya Visit Rwanda 'Tembera u Rwanda'

Amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Arsenal ngo agomba kuzagira uruhare rukomeye mu kuzamura umubare w’abakerarugendo basura u Rwanda.

Ntabwo haramenyekana neza amafaranga U Rwanda rwatanze muri iki gikorwa ariko uko biri kose ni ikayabo k’amapawundi kuko Arsenal iri imwe mu makipe ahenze cyane mu kuyamamazaho kuri iyi isi ya rurema.

Uko biri kose u Rwanda rushobora kuzagaruza amafaranga rwatanze muri ki gikorwa kuko iyi kipe ikurikirwa n’imbaga kuko imibare yerekana ko abantu barenga miliyoni 35 bareba ibirango by’imyenda ya Arsenal ku munsi nkuko byemezwa na Vinai Venkatesham, ukuriye ubucurizi muri Arsenal.

Ni mu gihe kandi u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose ngo umubare w’abasura u Rwanda wiyongere kuko hari n’inyamaswa ziherutse kugurwa mu mahanga nk’intare ndetse n’inkura.

Imibare y’ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere RDB yerekana ko abarenga miliyoni 1,3 basuye u Rwanda mu 2017. Abakerarugendo ibihumbi 94 basuye pariki eshatu zirimo Nyungwe, iy’Akagera ndetse na pariki y’ibirunga.

Ubu bukerarugendo kandi ngo bwatanze akazi karenga ibihumbi 90 hirya no hino mu gihugu ndetse aka kazi ngo kinjiza amadovise mu isanduku ya leta umunsi ku munsi.

Clare Akamanzi ukuriye RDB yemeza ko ubu bufatanye bakoranye n’ikipe y’Arsenal bugomba kongera iyi mibare ndetse bukazanakurura abashoramari mpuzamahanga kuza kwihera ijisho impamvu u Rwanda rukunze kuza mu myanya ya mbere mu raporo mpuzamahanga y’ibihugu byoroshya ishoramari.

Ubushakashatsi bugaragara ku rubuga rwa Arsenal bwerekana ko abakurikirana cyane iyi kipe ngo babarizwa ku migabane itandukanye y’isi ariko by’umwahariko ibihugu biri ku isonga mu bifite abantu bayikurikirana umunsi ku munsi ni Ubwongereza, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Nigeria, Afurika Yepfo ndetse na Uganda.

Bivuze ko ari uburyo bwiza bwo kwamamaza kuko iki kirango cya Visit Rwanda ngo uretse kuba kizajya kigaragara ku mwenda w’iyi kipe ngo kigomba kuzajya kiba kinagaragara mu birango by’iyi kipe ku bibuga bakiniyeho ndetse n’ahabereye ibiganiro n’abanyamakuru.

Arsenal izajya yambara ikirango cya Tembera u Rwanda ‘visit rwanda’ ku kuboko ku ibumoso
Sangiza