Amafaranga u Rwanda rwahaye Arsenal FC yamenyekanye, nubwo yari yagizwe ibanga

2
8341
Arsenal yasinye amasezerano na RDB yo guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda

Miliyoni zirenga 13,3 z’amadorali y’Amerika (bingana na 11,586,586,546 z’amanyarwanda) nicyo kiguzi u Rwanda rwishyuye ikipe y’umupira w’Amaguru mu Bwongereza Arsenal FC mu masezerano bakoranye azamara imyaka 3.

Iyi kipe isanzwe ikunzwe bikomeye na Perezida Kagame w’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo RDB, amasezerano agamije gukurura abakerarugendo n’abashomari mu Rwanda ndetse no kuzamura umupira w’amaguru muri rusange.

Impande zombi (RDB & Arsenal) zirinze gutangaza ingano y’amafaranga yatanzwe muri iki gikorwa, ariko amakuru agera kuri HOSE.RW, kandi agashimangirwa n’ibinyamakuru byo mu bwongereza nka Daily Mail na The sun, yemeza ko u Rwanda rwatanze akayabo kari hagati ya miliyari  9,204,841,500 na 11,586,586,546 by’amafaranga y’u Rwanda.

Sanny Ntayombya ukuriye itumanaho no kwamamaza muri RDB yabwiye the EastAfrican ko badashobora gutangaza umubare w’Amafaranga aka kanya ngo ariko abantu bagomba kumenya ko amafaranga bakoresheje muri iki gikorwa ngo akubiye mu ngengo y’imari byo gukurura abashoramari ndetse n’abakerarugendo.

Ikipe ya Arsenal nkuru, iy’ingimbi zitarengeje imyaka 23 ndetse n’ikipe y’Abagore ngo bose bazajya bambara imyenda iriho ikirango cya Visit Rwanda (Tembera u Rwanda) ku kaboko k’ibumoso mu mukino yose bagomba gukina guhera mu kwezi kwa 8 mu ntangiriro z’umwaka mushya wa shampiyona.

2 Ibitekerezo

  1. Iyo ni intambwe ishimishije mw’ ishoramari no mubukerarugendo. Byumvikane ko Urwanda ruri muruhando mpuzamahanga mubyo kwamamaza,ariko ubutaha bajye bayashyira mumakipe y’ Urwanda nayo agere kure

Comments are closed.