Amadolari yabuze i Kigali

0
366

Abakora ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga bazwi nk’abavunjayi bakorera baremeza ko ubucuruzi bwabo bukomeje guhungabana ngo kubera ikibazo cy’ibura ry’amadorali.

Umwe mu bakorera mu nzu y’ivunjisha ibarizwa mu mujyi wa Kigali yabwiye umunyamakuru wacu ko hashize iminsi icyumweru kirenga barabuze amadorali.

Yagize ati: “Ubu rwose ibintu byatuyobeye, twabuze amadolari neza neza. Kandi yanahenze sana, mbere yari 856,857 none ubu ni 860”

Ni ibintu bikunze kubaho akenshi iyo idorali ry’Amerika ryatangiye kuzamuka ku isoko kuko no mu mwaka ushize ibi byarabaye.

Hari amazu y’ivunjisha yitwaza ibi, igahitamo kurangura amadorali akayabika, bakazayacuruza yazamutse bidasanzwe nubwo binyuranye n’amategeko n’amabwiriza bigenga ubu bucuruzi.

Akenshi iyo ikibazo nk’iki cyabaye amadorali akabura, BNR ifata ingamba zirimo no kongera umubare w’amadorali y’amerika yagurishaga ku isoko ry’ivunjisha nkuko byakunze kugenda mu myaka yashize.

Turacyakurikirana iyi nkuru, kuko umunyamakuru wacu ategereje icyo banki nkuru y’igihugu ibivugaho, tukazabyandika igihe twabonye uruhande rwa BNR.

Sangiza