Amabuye y’agaciro yaratubutse mu 2017

0
218
Abatunganya amabuye y'agaciro. Ifoto: net

Muri uyu mwaka turi gosoza, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwagenze neza ngo ugereranije no mu myaka yashize nkuko byemezwa n’abayobozi babishinzwe.

Francis Gatare ukuriye ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaze, yemeza ko muri uyu mwaka u Rwanda rwacuruje hanze amabuye y’agaciro ndetse ngo byinjiriza igihugu amadovise atubutse kurusha mu myaka yabanje.

Imibare iheruka mu kwezi kwa 11, yerekana ko muri uyu mwaka wonyine u Rwanda rwinjije miliyoni zirenga 300 z’amadorali y’Amerika, mu gihe mu myaka itanu ishize nta narimwe byigeze birenga milliyoni 200 z’amadorali.

Ni mu gihe kandi amabuye y’agaciro ari nayo yaje ku isonga mu kugira umusaruro utubutse woherezwa hanze y’igihugu nkuko byagaragajwe n’ ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (Statistics).

Ubu bushakashatsi bwerekana ko amabuye y’agaciro yoherejwe hanze y’u Rwanda yiyongereye ku kigero cya 25% mu gihebwe cya nyuma cy’uyu mwaka w’ubukungu, mu gihe byari kuri 19% mu mwaka ushize.

Sangiza