Abanyarwanda bafite imishinga y’ubucuruzi mu mahugurwa ya eCommerce mu Bushinwa

0
55
Abanyarwanda bagera kuri 30 bahawe amahugurwa yiswe Alibaba Netpreneur Training Program. Ifoto tuyikesha urubuga rwa RDB

Isosiyete y’abashinwa Alibaba Group ikomeje gutanga ubumenyi ku banyarwanda batandukanye nkuko bikubiye mu masezerano yiswe eWTP, iyi sosiyete yasinyanye na guverinoma y’u Rwanda mu kwezi kwa 10 mwaka ushize wa 2018.

By’umwahariko, muri iki cyumweru abanyarwanda bagera kuri 30 bafite imishinga y’ubucuruzi bwisunze ikoranabuhanga ndetse n’ubucuruzi busanzwe bwa gakondo, bahawe amahugurwa binyuze mu ishuri ry’ubucuruzi rya Alibaba Business School.

Ni amahugurwa yiswe Alibaba Netpreneur Training Program.  

Aya mahugurwa agamije gufasha aba banyarwanda bayitabiriye gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu bucuruzi bwabo ndetse bakabasha no guhangana n’imbogamizi bari basanzwe bahura nazo by’umwahariko kubatangiye gukoresha ikoranabuhanga.

Brian Wong, Vice President wa Alibaba Group asobanura ko bari gutanga ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuganga mu bucuruzi ku banyarwanda mu rwego rwo kuzamura ubumenyi n’ubunararibonye mu bucuruzi bwa eCommerce mu Rwanda.

Aya mahugurwa y’iki cyumweru turimo, aje akurikira andi yari yatanzwe mu kwezi kwa 1 muri uyu mwaka wa 2019, kuri bamwe mu bategetsi bakuru muri guverinoma y’u Rwanda.

Mu kwezi kwa 8 mu mwaka ushize kandi nabwo hari amahugurwa yari yatanzwe na Alibaba Group ku barimu bagera kuri 50 bigisha muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda.

Aba barimu ba kaminuza nabo bigishijwe ibyo gukoresha ubucuruzi bw’ikoranabuhanga bwa eCommerce buzira ibyo guhererekana inoti cyangwa ibiceri.

Ku bufatanye n’ishami rya loni rishinzwe ubucuruzi n’amajyambere (UNCTAD) Alibaba Business School ifite intego yo guhugura abantu barenga 1,000 mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu bucuruzi mu gihe cy’imyaka 5.

Muri aba ngo abagera kuri 200 bazaturuka mu bihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano