Aho Robert Mugabe azashyingurwa hamenyekanye

0
199
Mugabe azashyingurwa mu irimbi ry'intwari

Bidasubirwaho, Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe azashyingurwa mu irimbi ry’intwari mu murwa mukuru Harare, nkuko byemejwe na Leo Mugabe, mwishywa wa Robert Mugabe akaba n’umuvugizi w’umuryango.

Aya makuru yemejwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/09/2019.

Kugeza ejo kuwa kane, leta ya Zimbabwe n’umuryango wa Bwana Mugabe byari bitaremeranya neza ahantu uyu wategetse iki gihugu mu gihe cy’imyaka 37 azashyingurwa.

Ubu (twandika iyi nkuru) umurambo wa Robert Mugabe uruhukiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Rufaro kiri i Harare, ahari kubera imihango yo kumusezera mu ruhame.

Itariki nyirizina azashyingurirwaho ntabwo iremezwa neza, ariko ku cyumweru hategerejwe indi mihango yo kumusezera izabera mu irimbi ry’intwari i Harare.

Bwana Mugabe yapfuye ku wa gatanu ushize afite imyaka 95 y’amavuko, apfira mu bitaro byo muri Singapour aho yari amaze amezi yivuriza.

Nyuma y’urupfu rwe, Perezida Emmerson Mnangagwa yatangaje ko Bwana Mugabe ari intwari y’igihugu, avuga ko akwiye gushyingurwa mu irimbi ry’intwari.

Mu bijyanye n’ubukungu ntabwo amateka ya Mugabe azibagirana muri Zimbabwe kuko ifaranga ry’iki gihugu ryigeze guta agaciro inshuro zirenga miliyoni 100 ndetse n’ubushomeri bugera ku kigero kiri hejuru ya 95%.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano