Ahazabera igitaramo cya Harmonize, Safi, Marina…, hari gutegurwa bikomeye: Amafoto

0
1974

The Mane Music label ibarizwamo Safi Madiba na Marina ikomeje imyiteguro y’igitaramo cyabo bateganya mu mpera z’iki cyumweru, igitaramo kizaba kigamije kumurika iyi nzu ya muzika ikuriwe n’uwitwa Mupenda Ramadhan (Bad Rama).

Kuri ubu abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo bakoze imyitozo ihagije mu buryo bw’imiririmbire ya Live, ndetse n’ahazabera igitaramo batangiye kuhubaka no gutunganya indangururamajwi, kuri uyu wa gatanu byose bikaba byarangiye.

Igitaramo gikomeye kizabera i Kigali (Camp Kigali) kuwa gatandatu tariki ya 24 z’ukwa 3, mu gihe kuri uyu wa gatanu ku itariki 23 haza kuba igitaramo cya mbere kibera i Musanze.

Aya mafoto n’ay’ahazabera igitaramo i Musanze:

Imbere ahazabera iki gitaramo ni uku hameze
Indangururamajwi ni uku zimeze
Amatara nayo bayakozeho
Indangururamajwi za rutura nazo zizaba zihari
Ni uku byatangiye ariko bizagera kuwa gatandatu byahindutse